Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yatangaje ko kuba Kabuga Félicien yapfuye bidasobanuye ko ibyaha yakoze bipfuye, nubwo we yapfuye ataburanishijwe.
Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko Kabuga yapfuye ku wa 16 Gicurasi 2026.
Kabuga ni umwe muri ba ruharwa bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamaze imyaka 26 yihisha ubutabera, aho yakingirwaga ikibaba n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Mu kiganiro Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yagiranye na RBA yavuze ko Kabuga yageze ku bukire kubera ko yari ashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal, ndetse bakagirana umubano wihariye kuko bashyingiranye abana babiri.
Kabuga ni umwe mu bashyigikiye umutwe w’Interahamwe witwaraga gisirikare, wishe Abatutsi benshi mu gihugu yifashishije amafaranga yari afite ariko ashyigikiwe na politiki ya Leta yariho.
Ati “Radiyo izwi nka RTLM yakwirakwizaga urwango rwo kwanga Abatutsi no kubarimbura ni we wari uyikuriye kuko yari akuriye Inama y’Ubuyobozi yayo ndetse yari afite imigabane myinshi.”
Dr Gakwenzire yahamije ko Kabuga yagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyishyira mu bikorwa.
English
Kinyarwanda


