Intara y'Iburengerazuba hambere yakunze kurangwa n'uruhuri rw'ibibazo ;ugasanga bibangamira iyeswa ry'imihigo abayobozi babaga barasinyanye n'umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame.Nta wabura kuvuga ko kuva mu myaka itanu ishize iyi ntara nta bitangaje yagaragazaga mu mihigo aho wasanga uturere tuyigize twiyizira mu myanya ya nyuma.
Kuri ubu rero amazi nta kiri yayandi kuko hajemo amaraso mashya aho ubu gukorera hamwe biri gutuma besa imihigo ku buryo bugaragarira buri wese.Ibi Kandi biragaragarira mu iyeswa ry'umuhigo wa Ejoheza aho uturere twose tw'iyi ntara twesheje uyu muhigo ku buryo busobanutse.
Nyuma y'iyeswa ry'uyu muhigo wa Ejoheza Realrwanda.com yanyarukiye mu baturage iganira nabo uko bishimiye iyeswa ry'uyu muhigo.Abaganiriye n'Umunyamakuru bavuze ko nta shiti n'indi mihigo izeswa nta kabuza kubera ubufatanye.
Kalisa Prosper Ni Umuturage w'Akarere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye mu Kagari ka Nyabintare,yavuze ko bishimiye ko akarere kabo kaje ku mwanya wa mbere ariko yungamo ko baharanira umwanya wa mbere bagakuraho amateka mabi yo guhora baza mu myanya ya nyuma.
Ati:"Turashaka gukuraho amateka mabi.Twishimiye uyu mwanya ariko nabwo turashaka uwa mbere maze abanyarusizi tuhaserukane umucyo.Twamenyerewe ko tuba aba mirongo itatu ariko amazi si yayandi."
Muri Nyamasheke ho uyu muhigo barawukesha gushyira hamwe no gufatanya hakusanywa imisanzu ya Ejoheza nk'uko bigarukwaho na Bucyanayandi Didas wo mu Kagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo.
Agira ati:"Amakoperative,bimina,abakozi ba Leta twese twahagurukiye rimwe kugirango dufatanye twizigamira Ejohaza.Ibi byose ni ubufatanye dore ko abagiye hamwe Imana ibasanga,gutahiriza umugozi umwe,intego imwe,byageza kuri byinshi."
Abayobozi batandukanye bo mu Ntara y'Uburengerazuba bagize icyo bavuga kuri uyu muhigo weshejwe muri iyi ntara.
Ku rukuta rwa Twitter;Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Ndagijimana Louis Munyemanzi yavuze ko gukomeza gushyira akarere ka Rusizi ku isonga bateganyiriza abagatuye ariwo muhigo.
Ati:"Dukomeze dushyire ku isonga akarere kacu,duteganyiriza abaturage bacu Ejoheza.Umuturage ku isonga twese tujyanemo."
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko Francis,ku rukuta rwa Twitter yavuze ko kuba uturere two muri iyi ntara twesheje umuhigo wa Ejoheza, ari ubudashyikirwa.
Yagize ati:"Ni ishema ku turere tw'intara y'Uburengerazuba;Nyamasheke,Rusizi,Rubavu,kuba mwaje mu ba gatanu ba mbere.Dutandatu muri turindwi twaje mu ba cumi ba mbere na kamwe kaje mu ba cumi na bane ba mbere muri Indashyikirwa."
Akarere kabaye aka mbere mu gutanga imisanzu w'Ubwizigame muri Ejoheza Ni Akarere ka Gakenke Kari kahize kuzinjiza miriyoni 375,000,000 z'Umusanzu ariko kakaba karakusanyije miriyoni 642,310,972.Akarere ka Nyamasheke ko mu ntara y'Uburengerazuba kahize kubona imisanzu ingana na 375,000,000, ariko kinjiza 630,985,003 bityo bituma kesa umuhigo Kari ku mwanya wa kabiri.Akarere ka Rusizi nako Kari kahize kwinjiza imisanzu ya 375,000,000 ariko kinjiza miriyoni 520,169,738 bituma kaza ku mwanya wa Kane.Uturere dutatu two mu ntara y'Uburengerazuba muri rusange twaje mu myanya itanu ya mbere,kamwe kaza mu icumi ya mbere akanyuma kaza muri cumi n'atune twa mbere.
Nsengumuremyi Denis Fabrice/Realrwanda.com
English
Kinyarwanda


