Ngoma:Babiri bafatanwe moto n'igare bibye bagahisha mu gihuru

Abasore babiri ari bo Niyitanga Gilbert w’imyaka 20 y’amavuko na Cyiza Jean Claude w’imyaka 19 bafatiwe mu mudugudu wa Bukomeza, akagari ka Nkanga mu murenge wa Sake batawe muri yombi nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer RE908Z bakabisha mu gihuru.

Ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022 ahagana saa yine n’igice z’ijoro, nibwo Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma yafashe abo basore mu gihe bari bategereje ko bucya bakagurisha ibyo bibye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko abacyekwa bafashwe ubwo abapolisi bari bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano.

Yagize ati: "Ubwo abapolisi n’izindi nzego z’umutekano bari mu kazi ko gucunga umutekano ahagana saa yine n’igice z’ijoro, nibwo bageze mu mudugudu wa Bukomeza bahasanga abasore babiri bari bahishe igare na moto mu gihuru kiri hafi y’umuhanda bakibona abapolisi barirukanka ariko biba iby’ubusa kuko bahise babakurikira barafatwa.”

Bakimara gufatwa biyemereye ko ari ibyo bibye, bavuga n’abo babyibye ku munsi wo ku wa Gatandatu, bakaba bari bafite gahunda yo kubishakira umukiriya.

Bose uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Zaza kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe moto n’igare byamaze gushyikirizwa ba nyirabyo.

SP Twizeyimana yakanguriye abaturage kujya bamenyesha Polisi vuba, mu gihe bibwe cyangwa se babonye hagiye kubaho ibikorwa by’ubujura, kugira ngo biburizwemo ndetse n’ababifitemo uruhare bafatwe batarabasha gutoroka.

Yihanangirije abagifite ingeso yo kwiba kubicikaho bagakura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere.

Ingingo ya 166 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 167 havuga ko Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.