Urugaga rw'abikorera mu Rwanda PSF rwamuritse ku mugaragaro urubuga ruzajya rufasha ba rwiyemezamirimo bato,abarimo hagati n'abaciriritse kumenya icyo amabanki yabafasha mu gihe bakeneye serivise muri banki zitandukanye.
kuri uyu wa Kane tariki 28 ugushyingo 2024 nibwo PSF n'abafatanyabikorwa bayo bamuritse uru rubuga ruzwi ku izina rya MSMEs Financing Gateway.
Burabyo Penny umuyobozi w'ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yihariye(SPIU) muri PSF,avuga ko bashyizeho uru rubuga ku bufatanye na ITC kugira ngo borohereze abacuruzi ntibazongere gukora ingendo bajya ku mabanki gushaka amakuru ahubwo bajye bayabona bibereye iwabo.

Ati"Mu rwego rwo gufasha abacuruzi kugirango bamenye ibyo banki zirimo kubaha twafatanyije na ITC(International Trade Center) dushyiraho urubuga arirwo MSMEs Financing Gateway kugira ngo amabanki yose ashyireho amakuru y'inguzanyo cyangwa programe bafite zijyanye n'abacuruzi, umucuruzi aho kugirango yirukanke ava kuri banki imwe ajya ku yindi noneho ajye ku rubuga rumwe abone amakuru yose ahitemo abo ashaka gukomeza kuvugana nabo kugira ngo abone amafaranga areme umushinga uterimbere".
Uru rubuga ruvuze ibintu byinshi kuri ba rwiyemezamirimo kuko ruzajya rubafasha kumenya amakuru byihuse mu gihe bakeneye serivise z'amabanki zutandukanye, ni urubuga ruzajya ruha abacuruzi amakuru kuko ni imwe mu mbogamizi bari bafite kubera ko kubona amakuru y'amabanki bitaboroheraga.

Umuyobozi mukuru muri minisiteri y'imari n'igenamigambi ushinzwe isoko ry'imari n'imigabane, n'ishoramari Steven Biganiro, avuga ko imbogamizi zigaragazwaga na ba rwiyemezamirimo hakwiye kurebwa uko zavanwaho,kuko aho isi igeze hari ubundi buryo amabanki yakoresha atagendeye gusa ku ngwate.
Ati'Iki gikorwa kivuze ibintu byinshi, icya mbere uru rubuga rugiye kujya rufasha ba rwiyemezamirimo kubona amakuru hamwe n'ibigo by'amabanki bishobora kubona amakuru ajyanye na ba rwiyemezamirimo, ni urubuga rushyizweho kugirango hagati y'amabanki na ba rwiyemezamirimo bajye babona ibyo bakora bityo nabo bashobore kuba babasha kumenya izi serivise".

Munyakazi Sadate rwiyemezamirimo akaba n'umuyobozi mukuru wa KARAME RWANDA,avuga ko uru rubuga bashyiriweho ari inzira yo kugera ku mafaranga bacyenera mu ishoramari ryabo.
Ati" Uru rubuga turwitezeho ibintu byinshi cyane, icya mbere n'amakuru ariko nyuma y'amakuru abantu baba bakeneye kumenya uko bakora, nibyo koko hari sosiyete ntoya n'iziringaniye zose zikenye gutera imbere kandi gutera imbere bijyana no kugira amafaranga kugira ngo ubone uburyo bwo gukora.Ikindi ruzadufasha kubona noneho uburyo bwo kugera ku mafaranga kugirango tubashe gukora kandi mu buryo butworoheye".
Uwayezu Alodie /Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


