Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi Irere Claudette,yavuze ko biteye isoni kuba hari abafite amakuru y'aho imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yaba yarajugunywe ntibayatange ngo ishyingurwe mu cyubahiro,asaba uwaba ayafite kuyatanga kugira ngo iyo mibiri iboneke ishyingurwe mu cyubahiro.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 19 Mata 2026,mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe ku musozi wa Rukumberi mu karere ka Ngoma n'indi mirenge bihana imbibi ndetse n'abari bahahungiye baturutse mu bindi bice.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngoma,berekanye ko babayeho imyaka myinshi yo gutotezwa no kwicwa,bikozwe n’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi Irere Claudette yagaye abafite amakuru y'aho imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yajugunywe ariko ntibayatange.
Ati"Nyuma y'imyaka 32 kuba hari abadatanga amakuru ngo abishwe bashyingurwe mu cyubahiro ni ibyo kugawa.Niyo mpamvu twongera gusaba abafite amakuru yafasha kubona imibiri y'abacu itarashyingurwa kuyatanga,bityo nabo bagashyingurwa mu cyubahiro".

Minisitiri Irere yihanganishije imiryango yashyinguye mu cyubahiro imibiri y'ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse,abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi.
Ati”Nagira ngo nongere kwihanganisha umuntu wese ufite uwe ushyinguye hano mu rwibutso rwa Rukumberi.Nkomeje by’umwihariko abafite ababo tugiye gushyingura nimukomere,mukomeze mutwaze mwiyubake kandi mutere imbere. Kubaho kwanyu kandi neza nibwo butwari. Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi mu rugendo rwo kwiyubaka ingufu zahagaritse Jenoside zariyongereye bityo ndahamya ntashidikanya ko Jenoside itazongera ukundi”.
Imibiri 11 y'Abatutsi bazize Jenoside yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi ni iyabonetse mu mirenge ya Rukumberi,Sake,Zaza na Mugesera.Muri uru rwibutso haruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 45 y'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.





















































English
Kinyarwanda


