Ngoma:Ibyaranze amatora y'umuryango FPR-Inkotanyi yasize Mapambano yongeye kugirirwa icyizere [AMAFOTO]

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma bongeye kugirira icyizere Mapambano N.Cyriaque ku mwanya wo kuyobora uyu muryango ku rwego rw'Akarere mu gihe kingana n'imyaka 5 iri imbere,kimwe n'abandi batowe basabwa gukomeza gushyira mu bikorwa amahame y'umuryango aganisha ku gushyira umuturage ku isonga.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025 abera kuri stade ya Ngoma yitabirwa n'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahagarariye abandi mu karere ka Ngoma.

Mapambano N.Cyriaque wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Ngoma muri Manda y'imyaka itanu iri imbere,mu izina ry'abatowe yashimye ababagiriye icyizere ndetse yizeza kutazatenguha umuryango ndetse na Chairperson wawo nyakubahwa Paul Kagame.

Ati"Uru rugendo dutangiye icyo twiyemeje twese,ni uko tutazabatenguha,ntabwo tuzatenguha umuryango.Turabizeza ko tuzagera kuri byinshi mu karere kacu,turabizeza y'uko tutazatenguha umuryango ndetse na Chairman wacu.Uko mu bibona,abantu bose bari hano bafite imbaraga.Ariko n'abakuze barimo,ni abazagira inama abatoya ku bunararibonye bafite Kandi namwe tuzabagisha inama inkotanyi igisha inama,ikagishwa inama,ikagira n'abandi inama ayo ni amahame y'umuryango.

Komiseri mu muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'igihugu,Dr Niyigena Papias yavuze ko umuryango FPR-Inkotanyi nk'umuryango w'abanyarwanda intego zawo nyamukuru ari ugushyira umuturage ku isonga ndetse no kumukemurira ibibazo bimwugarije byabangamira imibereho myiza n'iterambere.Bityo asaba komite yatowe,gufatanya n'inzego zo hasi gushyira mu bikorwa izo ntego z'umuryango.

Ati"Umugambi wa RPF-Inkotanyi ni umuturage ubayeho neza,umunyarwanda ubayeho neza.Tugomba rero kugira umuturage ku isonga mu byo dukora byose.Niba tuzanye ikoranabuhanga rigomba kugera ku muturage.Niba tuzanye ubwikorezi(transportation) bugomba kugera ku muturage.Imibereho myiza igomba kugera ku muturage.Murumva rero ko tugomba kwita ku muturage wo hasi twese nk'abitsamuye dufatanyije na ziriya komite zo hasi tukajya mu midugudu,tukajya mu masibo niho abaturage bari tukabegera tugacyemura ibibazo byabo".

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma bahagarariye abandi nibo bitabiriye igikorwa cy'amatora y'abagize Komite Nyobozi y'Umuryango ku rwego rw’Akarere, ubwo hatorwa abagize Komite Nyobozi 7 ndetse n'abahagarariye Urubyiruko  batatu.