Kicukiro:Itorero Living Word Church ryaremeye Abatishoboye 

Itorero Living Word Church ryashyikirije Umurenge wa Nyarugunga ribarizwamo sheki ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atandatu(600,000FRWS) yo gufasha abaturage batishoboye muri uyu murenge kubasha kwikura mu bukene bakiteza imbere.

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Kamena 2025 nibwo itorera Living Word Church ryatanze iyi nkunga yo gufasha abatishoboye.Bamwe mu baturage bagiye guhabwa aya mafaranga bavuga ko bishimiye Ubuntu bagiriwe bwo guhabwa inkunga nk'iyi, aho bavuga ko ije kubafasha mu kwiteza imbere.

KUNDUKUNDWE Gertrude utuye mu kagari ka Kamashashi mu murenge wa Nyarugunga ati’’aya mafaranga duhabwa agira aho adukura akagira naho atugeza. Nk'ubu usanga bitugora kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ikindi ni uko njye ubu nteganya no gukora ikindi gikorwa cyambyarira inyungu nanjye nkizamura. Ndashima iri torero riba ridutekerejeho rikaduha ubufasha.’’

Mukamusoni Grace nawe utuye mu kagari ka Kamashashi ati’’leta ni umubyeyi kuba ifatanya n'abandi bagira neza batandukanye bakatwibuka ko tutishoboye bakadufasha biradushimisha. Ubu ndateganya ko aya mafaranga agomba kungeza ku iterambere nanjye nkivana mu bukene.’’

Bishop Karemera Emmanuel umuyobozi wa Living Word Church yagize ati’’gufasha abatishoboye nicyo twahamagariwe biri mu nshingano zacu. Ubutumwa dutanga ni uko twese dufatanyije nk’itorero, dufatanyije nk’Igihugu, twagira igihugu cyiza, abaturage beza, n’abakirisitu beza. Gufatanya rero birareba buri muntu wese buri muntu ntiyirebeho wenyine akareba na mugenzi we byarushaho kuba byiza cyane.’’

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugunga bushima uruhare rw’amadini n’amatorero mu gufasha abatishoboye, aho  biri mu mujyo wo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Cyineza Josiane Bora ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nyarugunga yagize ati’’buri mwaka twiha intego yo gufasha imiryango ifite amikoro make kugirango bave muri bwa bukene. iyi nkunga izadufasha kuzamura imibereho ya bamwe muri aba baturage batishoboye mu ku bubakira ubushobozi bwo kuba bagira ibyo bakora.’’

Iri torero Living Word Church risanzwe rikora ibikorwa by'ubugiraneza mu gufasha. Nk'ubu bajya bafasha abaturage kubona ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abanyeshuri b'amikoro make amafaranga y’ishuri, kubakira abatishoboye n'ibindi bikorwa.

Yanditswe na Cyuzuzo Vivian/Realrwanda.rw

IBINDI WAREBA????