Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uburyo bakomeje gufatanya n'abandi kwiyubakira igihugu nyuma y'ibikomere batewe na Jenoside,abasaba gukomereza aho ndetse n'ubuyobozi bwiteguye kubaba hafi.
Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma.
Mu buhamye bukomeye bwa Mukandaruhutse Daphrose,yagaragaje inzira y’umusaraba yanyuzemo, anashimangira ko n'ubwo urwango rwari rwarigishijwe, hari Abanyarwanda bagize umutima wa kimuntu bakamurokora.

Uyu mubyeyi wari ufite imyaka 15 Jenoside iba, yavuze ko yakuriye mu cyahoze ari Segiteri Kabirizi, Komini Mugesera, aho yabonye ubwicanyi bukabije bwari bugamije kurimbura Abatutsi burundu. Yagaragaje ko n’ubwo interahamwe zari zarateguwe neza, zigamije kutagira n’umwe urokoka, hari abantu bake batinyutse gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bakamuhisha, ari na byo byamufashije kurokoka.
Ati: “Nubwo twari abana, Leta ya Habyarimama yari yarigishije urwango, hari abagize umutima wa kimuntu, barafuhisha njyewe na mukuru wanjye kugeza inkotanyi zitugezeho tukongera guhobera ubuzima .”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar, yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ku ruhare rukomeye yagize mu kongera kubaka ubuzima bw’abarokotse, binyuze mu kubafasha kubona amacumbi, uburezi n’ubuvuzi.
Ati: “Kwibuka ni umwanya wo gusubiza agaciro abacu bambuwe ubuzima bazira uko bavutse. Ni n’umwanya wo gushimangira ko amateka yacu atazibagirana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu Niyonagira Nathalie yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashimangira ko n'ubwo igihugu cyatakaje benshi, Jenoside yasigiye Abanyarwanda amasomo akomeye arimo guharanira ukuri,bityo ngo ayo masomo azifashishwa mu kurinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.
Ati"Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere bikomeye ariko yanadusigiye amasomo akomeye yo guharanira ukuri ubutabera ndetse n'ubumwe.Uyu munsi turibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko tuniyemeza gukomeza kubaka igihugu cyacu twirinda icyatugarura inyuma.Tugomba kandi nkwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera hose ariko tunatoza Urubyiruko amateka meza kugira ngo ntiruzakore amakosa nk'ayakozwe".

Meya Niyonagira,yashimye ingabo zahoze ari iza RPA zari ziyobowe na Perezida Kagame ku butwari zagaragaje bwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994,anashima n'abarokotse Jenoside kuba bataraheranwe n'amateka y'ibyababayeho, ahubwo bakaba bari gufatanya n'abandi kwiyubakira igihugu.
Ati"Ndashimira kandi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi uburyo bakomeje kwiyubaka, hejuru y'ibikomere,ihungabana,ubukene n'ubupfubyi n'ubupfakazi n'ibindi bakabirenga, bagafatanya n'abandi kubaka igihugu.Turabizeza ko Ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma buzakomeza kubaba hafi tubafasha mu rugendo rwo kwiyubaka no kubaho neza".
Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza no kunamira imibiri y'abatutsi isaga ibihumbi 12 iruhukiye muri uru rwibutso.Kuri ubu Imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Zaza yakuwe mu Mirenge ya Gashanda, Karembo, Zaza na Mugesera.























English
Kinyarwanda


