Hari abaturage mu karere ka Rwamagana bavuga ko gusiragira mu manza zirebana n’iby’ubutaka bituma batakaza amafaranga menshi. Ibi babigarutseho muri gahunda yo gukemura ibibazo by’Abaturage ikorwa na komite Nyobozi y’aka karere.Nimugihe Ubuyobozi busaba abaturage gushishoza mbere yo kugura ubutaka, bagasuzuma ko nta bibazo bufite mu rwego rwo kwirinda ibihombo.
Mu mirenge y’akarere ka Rwamagana, hari gukorerwa iyi gahunda ya komite nyobozi y’akarere yo gucyemura ibibazo byugarije abagatuye. Ibibazo bigarukwaho cyane ni ibirebana n’iby’ubutaka nubwo n’ibindi nabyo bigaragazwa ndetse bikanahabwa umurongo.
Nko mu murenge wa Muyumbu, aho ubukangurambaga bwatangiriye,hari abaturage bagaragaje ko bagiye bagura ubutaka ariko nyuma bagasanga bufite ibibazo ku buryo banageze mu nkiko bigatuma bahatakariza amafaranga.
Uwitwa Bahizi Jean Paul avuga ko nubwo yarenganuwe agasubizwa ubutaka yaburanaga, ariko hari ibyo yatakaje mu manza yatangiye kuva mu 2013.
Ati : “Ehh ! Nashoye amafaranga ! Ngira ngo agera muri miliyoni ebyiri na maganinani. Kuko urumva ko nagiye mu rukiko rwa mbere rw’ibanze ndatsindwa, njuririra mu rwa kabiri ariko nshaka unyunganira mu mategeko muha ibihumbi 500, amatike, abatangabuhamya,…ubwo biba ngombwa ko hose tuhava noneho ngaruka mu bunzi nabwo nsubira mu nkiko z’ibanze nabwo nkoresha imyanzura intwara nk’ibihumbi 800. Mbese urebye hafi miliyoni eshatu zari zimaze kugenda.”

Nirere Madeleine ; Umuvunyi mukuru, avuga ko kutamenya amategeko bigaragara ku baturage ndetse ngo banamenye aho bahera batanga ibirego byabo,ariyo ntandaro yo kwishora mu manza rimwe ugasanga bazitakarijemo amafaranga menshi.
Ati : “Abantu bihutira kujya mu nkiko aho gushyikiriza ibibazo abayobozi noneho babona binaniranye bakagaruka ku bayobozi kandi ibintu byarangiye. Cyangwa ugasanga ibintu bigiye mu nkiko , bigiye no mu bunzi ! Ubundi ibyo bintu ntabwo bibaho. Ntabwo ikibazo cyaba cyagiye mu rukiko ngo gifatweho umwanzuro ngo cyongere kigarurwe mu bunzi. Icyemezo cyafaswe n’urukiko aba ari itegeko ndetse n’umuntu yagiye mu bunzi ntajurire biba byarangiye.”
Mbonyumuvunyi Radjab ; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko impamvu umurenge wa Muyumbu ufite imanza nyinshi zishingiye ku butaka ari uko uyu murenge ari mushya mu miturire. Asaba abaturage kubanza kumenya amakuru y’ubutaka bagiye kugura kugira ngo birinde kugwa mu mutego w’imanza.
Yagize ati : “Umuntu umwe ashobora gutuza abantu 4, 5 …noneho ba bantu baje baturutse imihanda yose bagahurira ahantu hamwe. Hari igihe bananirwa kumvikana ku mbago. Icyo dusaba umuturage wese uguze ubutaka, aho yaba aherereye hose ni ibintu nka bibiri by’ingenzi. Icya mbere ni ukureba y’uko uwo agura nawe afite icyangombwa cy’ubutaka kandi kimwanditseho, kandi no kubaririza nib anta yandi makimbirane aba yihishe inyuma.”
Ubukangurambaga bwo gukemura ibibazo by’abaturage bukorwa na komite nyobozi y’akarere ka Rwamagana bwatangiriye mu murenge wa Muyumbu nyuma y’uko bigaragaye ko muri uyu murenge hari ibibazo bicyeneye gucyemurwa kandi bigacyemurirwa mu ruhame.
Ni mu gihe abaturage bafite ibibazo bitacyemuwe,bashishikarizwa kujya bagana ku biro by’akarere buri wa Gatatu nabyo bigahabwa umurongo.
Isango Star
English
Kinyarwanda


