Ntitugomba kwirara kuko hari bamwe batifuriza ineza Igihugu cyacu-Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yavuze ko amahitamo Igihugu cyakoze atanga icyizere gihagije cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi mu Rwanda, ariko agaragaza ko bijyana n’inshingano zo kutorohera abagifite ingengabitekerezo yayo no gukunda umurimo kugira ngo kwishakamo ibisubizo bishoboke kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngororero ruri mu Murenge wa Ngororero, kuri uyu wa 10 Mata 2026.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko nubwo Igihugu gikomeje gutera intambwe mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hadakwiye kubaho kwirara kuko hari abarajwe ishinga no kugisubiza mu mateka mabi cyanyuzemo.

Ati “Ntitugomba kwirara kuko hari bamwe batifuriza ineza Igihugu cyacu. Nk’uko mubizi kandi mukomeje kubyumva abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje kuyipfobya. Bakomeje kandi guhembera no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere u Rwanda ruherereyemo cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yakomeje ati “Ibyo byose bikorwa imiryango mpuzamahanga irebera nk’uko byagenze mu Rwanda mu 1994 na mbere yaho. Ahitamo twagize nk’Abanyarwanda nk’uko Perezida wa Repubulika yabigarutseho ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho mu Rwanda.”

Ibyo yagaragaje ko bijyana no gusiba inzira zose zishobora gutuma Jenoside yongera gushinga imizi ndetse no kwishakamo ibisubizo binyuze mu gushishikarira umurimo kuko mu 1994 byagaragaye ko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Yanaboneyeho gusaba urubyiruko gufata iya mbere mu kumenya amateka y’Igihugu kugira ngo rubashe guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane binyuze kuri internet ndetse asaba n’ababyeyi kubwiza abana ukuri kw’ibyabaye.

Kugeza ubu urwibutso rwa Ngororero ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 14.500 biganjemo abishwe batwitswe ku itariki 10 Mata 1994 ubwo bari bahungiye mu Ngoro y’Ishyaka MRND yari iri aho urwo rwibutso rwubatse.