Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Christine Nkulikiyinka yasabye Ababyeyi gushyigikira gahunda y'intore mu biruhuko kuko ari umusingi wo kuremamo urubyiruko indangagaciro z'umuco nyarwanda ndetse no gukunda igihugu .
Gahunda intore mu biruhuko yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025 mu gihugu hose ariko ku rwego rw'intara y'Iburasirazuba yabereye kuri TTC Zaza ahahuriye imirenge ya Zaza na Karembo.Ni gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti"Ubuzima bwiza Agaciro Kange".
Mu byaranze itangizwa ry'iyi gahunda,harimo imbyino zitandukanye n'imikino byagaragajwe n'urubyiruko rwaba ururi mu mashuri ndetse n'urutiga rwo muri iyo mirenge.

Ministiri Nkulikiyinka yasabye urubyiruko ruri mu biruhuko kurushaho gukunda ishuri, anashimangira ibyiza by’iyi gahunda ya Leta yo kubafasha mu biruhuko.
Ati “Gahunda rero yo kwita ku bana n’urubyiruko biga n’abatiga ni umwanya mwiza wo kubitaho tubigisha indangagaciro nyazo zikwiriye umunyarwanda twifuza, kubigisha amasomo y’ubuzima bwiza, gukuza impano zabo, kugira isuku, kwirinda ingeso mbi harimo kunywa inzoga, ubuzererezi ubusambanyi, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byose tuzi bibangamiye Abana n’Urubyiruko.”

Minisitiri Nkurikiye yasabye kandi ababyeyi kohereza abana kwitabira iyi gahunda ndetse n’abayobozi gutoza abana indagagaciro z'umuco Nyarwanda na Kirazira, asaba buri wese kugira uruhare kugirango iyo gahunda y'urubyiruko mu biruhuko izagende neza.
Ati"Ndabasaba rero ko mwagira uruhare runini kugira ngo iyi gahunda izagende neza.Abana banyu mubashishikarize kuza Kandi n'abandi babyeyi mwaba muzi batabizi cyangwa batabimenye ndetse batabishyizemo imbaraga mubashishikarize kohereza abana babo kugira ngo baze bitabire iyi gahunda nkAbana bazahavana byinshi,bazahavana byinshi Kandi bafite byinshi bazaba bungutse nibajya gusubira mu mashuri.Ubufatanye bwanyu rero ni ingenzi kandi tubukomeyeho".
Iyi gahunda yo kwita ku rubyiruko ruri mu biruhuko, iri kubera mu gihugu hose, izajya ikorwa gusa inshuro eshatu mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu hagamijwe ko abana n’urubyiruko bagira umwanya wo gufasha imiryango yabo mu mirimo itandukanye ku minsi n’amasaha iyi gahunda idateganyijweho.























English
Kinyarwanda


