Umugabo ukomoka mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga witwa Dusengimana Albert ufite imyaka 33 y'amavuko yatemye igiti kiramugwira ahita ahasiga ubuzima.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri taliki ya 21 Gashyantare 2023 mu Kagari ka Karenge ahitwa Rwasaburu ,ubwo yatemega ibiti akoresheje imashini isanzwe itema ibiti mu kiraka yari yahawe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kibungo Umurerwa Donatille yahamirije Realrwanda.com iby'aya makuru Ati: "Dusanze yapfuye koko afite icyangombwa. Yatemaga igiti,gifatwa mu kindi gisubira inyuma kiramukubita".
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kibungo , bwemeje ko bwamusanganye icyangombwa cyo gutema ibiti.
English
Kinyarwanda


