Umugore wo mu karere ka Harari muri Ethiopia yibarutse abana batanu icyarimwe mu buryo budasanzwe, nyuma y’imyaka 12 yose ategereje kubona urubyaro.
Bedriya Adem yavuze ko we n’umugabo we bafite ibyishimo byinshi cyane kandi bumva bahawe umugisha udasanzwe wo kwakira abana batanu icyarimwe.
Uyu mugore w’imyaka 35 yibarutse abahungu bane n’umukobwa umwe, kandi ibitaro bya Hiwot Fana Specialised Hospital byatangaje ko bose bafite ubuzima bwiza.
Mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru, yavuze ati:“Sinabona amagambo asobanura ibyishimo mfite,”
Yibuka ko mbere yari yarabayeho mu gahinda n’umubabaro mwinshi mbere y’uko amasengesho ye asubizwa.
Umuyobozi w’abaganga muri ibyo bitaro, Dr Mohammed Nur Abdulahi, yavuze ko uwo mubyeyi n’abana be bakiri kwitabwaho n’abaganga mu bitaro.
Abo bana bapima hagati ya kilo 1.3 na 1.4.
Yasobanuye ko abana bavukanye ibiro birenze kimwe baba bafite amahirwe meza yo kubaho no gukura neza.
Uyu muganga yanavuze ko Bedriya yasamye mu buryo busanzwe, atifashishije uburyo bwo gufashwa gusama buzwi nka IVF, kandi ibyo bitaro ntibutangwa muri serivisi zabyo.
Ubusanzwe, uburyo bwa IVF bushobora kongera amahirwe yo gutwita abana benshi icyarimwe igihe insoro zirenze imwe zishyizwe mu mura.
Abahanga bavuga ko gusama abana batanu icyarimwe mu buryo busanzwe bibaho gake cyane, ku rugero rwa rimwe muri miliyoni 55.
Dr Mohammed yavuze ko abo bana bavutse binyuze mu kubagwa (Caesarean section) ku mugoroba wo ku wa Kabiri.
Yagize ati:“Uyu mubyeyi yakurikiranywe neza igihe cyose yari atwite, kandi yari yarabwiwe ko atwite abana barenze umwe.”
Yakomeje avuga ko yahawe ubufasha bwose bw’abaganga kuva agitwita kugeza abyaye.
Bedriya yavuze ko mbere yari yabwiwe ko atwite abana bane, ariko igihe cyo kubyara kigeze basanga harimo undi umwe.
Yagize ati:“Nasabye Imana umwana umwe gusa, ariko Allah impa abana batanu,”
agaragaza ibyishimo afite nyuma y’imyaka myinshi yategereje urubyaro.
Uyu mubyeyi, ubyaye bwa mbere, yavuze ko umugabo we yari asanzwe afite undi mwana yabyaranye n’undi mugore, kandi uwo mwana babanaga.
Yagize ati:“Yahoraga ambwira ko uwo mwana ahagije kandi ko ntagomba guhangayika. Ariko mu mutima numvaga mbabaye cyane kuko abantu bose bo mu gace kacu bahoraga bambaza impamvu ntabyara.”
Yongeyeho ati:“Ibintu naciyemo mbere ubu numva ari nk’inzozi za kure, ndetse sinshaka no kubyibuka.”
Yakomeje agira ati:“Nabaye imyaka 12 yose mu mubabaro, nirinda abantu kandi nsenga ubutaruhuka nsaba abana. Amaherezo Allah yaranyumvise.”
Bedriya yavuze kandi ko ari umuhinzi n’umworozi muto, kandi ko ataramenya neza uko azabasha gutunga uyu muryango munini.
Ati:“Ariko ndizera ko Allah azabitanga binyuze mu bufasha bw’abaturage ndetse na Leta.”
Abo bana batanu, yise “imihezagiro itanu”, bahawe amazina ya:
Naif
Ammar
Munzir
Nazira
Ansar
English
Kinyarwanda


