Depite mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda Tumukunde Hope avuga ko igihugu gitezwa imbere n'abagituye ari nabo bagize umuryango,bityo asaba abagize umuryango kurangwa n'ubwumvikane kuko bituma babasha guhuza imbaraga bagakora ibiteza imbere umuryango wabo,ubwo watera imbere n'igihugu kikaba giteye imbere.
Depite Tumukunde Hope yabigarutseho kuwa Gatanu tariki 7 Werurwe 2025,ubwo Ihuriro ry'abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko FFRP ryagiranaga ibiganiro n'abayobozi batandukanye mu karere ka Rwamagana.Ibyo biganiro byibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere n'urw'abagize umuryango mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.

Abitabiriye ibyo biganiro bagaragaje ibibazo biri mu miryango n'amakimbirane ndetse n'ihohoterwa ,bavuga ko abashakanye bakwiye kubana neza bakamenya ko bose bafite inshingano zo kwita ku burere bw'abana babo Kandi bakuzuzanya.Abitabiriye ibyo biganiro basabwe kwigisha abaturage kumva neza ihame ry'uburinganire.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abayobozi kugira uruhare mu gukemura amakimbirane kandi barabikorana'ubushishozi .
Ati"Ishusho y'amakimbirane n'ibiyatera ,biba bishingiye ku mibanire mibi ,ubusinzi , gushaka kwiharira umutungo nabyo bitera amakimbirane ndetse hakazamo no gucana inyuma ku bashakanye.Ibi bikagira n'ingaruka ku bana kuburyo hari n'abajya mu muhanda kubera ayo makirambirane ababyeyi baba bagiranye ."
Depite Tumukunde Hope wari uhagarariye intumwa z'Ihuriro ry'Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko,yavuze ko kugira ngo Umuryango utere imbere bisaba abawugize kwirinda amakimbirane mu muryango wabo .
Yagize ati"Ihuriro ry'Abanyarwandakazi bari mu nteko Ishinga turi hano mu bukangurambaga kugira ngo tuganire n'abayobozi batandukanye bibangamiye Umuryango ,nta terambere ryagerwaho , ridashingiye ku muryango uteye imbere kandi utekanye,twaje kugira ngo tuganire ku ngamba twafata kuko dukurikije ubushakashatsi nuko ibibazo by'amakimbirane muryango bigenda bizamuka .Tuzakomeza gukora ubukangurambaga kugirango ibibazo bigende bigabanuka ."
Ibi biganiro byabanjirije umunsi mpuzamahanga w'umugore wizihijwe kuwa Gatandatu Tariki ya 8 Werurwe 2025,mu wizihizwa Abadepite bagize Ihuriro FFRP bifatanya n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage b'Umurenge wa Nzige mu birori byo kuwizihiza byasojwe n'umukino wahuje ikipe y'abagore b'akagari k'Akanzu ndetse n'ikipe y'abagore b'akagari ka Murama.Ni umunsi wizihijwe mu gihugu ku nshuro ya 50 ku nsanganyamatsiko igira iti:"Umugore ni Uw'agaciro".

Meya wa Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab










Depite mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda Tumukunde Hope






Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


