Trump yamaganiwe kure ahita asiba ubutumwa bumugaragaza nk'umuntu usa na Yezu/Yesu

Nyuma yuko bukomeje kwakirwa nabi, Perezida w’Amerika Donald Trump uko bigaragara yakuyeho ubutumwa bwateje impaka yari yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social yigaragazagamo nk’umuntu umeze nka Yezu/Yesu.

Iyo foto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence, AI), yagaragazaga Trump bisa nkaho arimo gukiza umurwayi uryamye ku gitanda mu bitaro.

Yateje kwamagana Perezida w’Amerika mu buryo bukomeye bikozwe n’impande zombi zo muri politike y’Amerika (abo mu ishyaka ry’abarepubulikani n’abo mu ishyaka ry’abademokarate), harimo na bamwe mu basanzwe bashyigikiye cyane Trump.

Ubwo butumwa bwaje hashize amasaha Trump atangaje ubutumwa burebure anenga Papa Léon XIV, uyu akaba anenga cyane igikorwa cya gisirikare cy’Amerika na Israel muri Irani.

Trump yemeye ko yatangaje iyo foto, abwira abanyamakuru ko yatekerezaga ko iyo foto ari “jyewe nk’umuganga”.

Iyo foto ubu yamaze gusibwa yagaragazaga Trump, yambaye ikanzu y’umweru, ashyize ukuboko kurabagirana ku gahanga k’umugabo urwaye, abamunenga bavuze ko isa nk’ibishushanyo by’idini bigaragaza Yezu/Yesu akiza umuntu wamugaye.