Umugabo witwa Maurice Hastings wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari amaze hafi imyaka 40 muri gereza ashinjwa icyaha cy'ubwicanyi yarekuwe nyuma y’ibipimo bya ADN/DNA byerekana ko iki cyaha cyakozwe n’undi muntu.
Hastings yari amaze imyaka irenga 38 ari muri gereza bitewe n'ubwicanyi bwabaye mu 1983 bwakorewe uwitwa Roberta Wydermyer mu ntara ya California, hamwe n’ibindi byaha bibiri byo kugerageza kwica.
Gusa ibyemezo bishya by’ibipimo bya ADN byerekana ahubwo ko ubu bwicanyi bwakozwe n’undi mugabo wapfiriye muri gereza mu 2020.
Umushinjacyaha w’akarere ka Los Angeles, George Gascón, avuga ko urubabza rwaciwe ari “akarengane katagira izina”.
Mu itangazo agira ati: "Inzego z’ubutabera ntizitunganye, kandi iyo tubonye ibyemezo bishyas
bituma dutakaza icyizere mu rubanza, ni ngombwa ko twihuta gufata umwanzuro”.
Roberta Wydermyer byakekwaga ko yishwe na Hastings,mu 1983 nibwo yabonywe yapfiriye mu gice cy'inyuma cy'imodoka ye ahapakirwa imizigo afite igikomere cy’urusasu rumwe mu mutwe. Imbere y’aha yari yabanje gufatwa ku nguvu.
Hastings yaje gushinjwa icyaha cy’ubwicanyi, abashinjacyaha bakaba barifuje kumusabira igihano cyo kunyongwa.
Nyuma y’uko byanze ko itsinda rya mbere ry’abacamanza ryumvikana ku rubanza bamucira,mu 1988 undi wa kabiri yamukatiye gupfungwa burundu kandi ko atazigera ahabwa imbabazi.
Igihe hakorwa isuzuma ryo kwa muganga kugira ngo barabe icyari cyamwishe, bamusanzemo intanga (amasohoro mu Kinyarwanda) mu kanwa.
Hastings yakomeje asobanura ko ari umwere kuva agifatwa, ariko mu 2000 umushinjacyaha w’akarere yanze ko hakorwa ibipimo bya ADN kuri izo ntanga.
Ariko amaherezo, mu 2021 yashoboye kwereka itsinda rishinzwe gukurikirana imanza ziba zaciye mu biro by'umushinjacyaha ko nta cyaha yakoze, nyuma ibipimo bya ADN byakozwe mu kwa Gatandatu bikaba byarerekanye ko izo ntanga zitari iza Hastings.
Iyo ADN ahubwo basanze ari iy’umugabo yahamijwe icyaha cyo gushimota umuntu akoresheje intwaro ahita ashyira umugore yari amaze kwica,ahashyirwa imizigo inyuma mu modoka (boot/ coffre).
Nyuma y’aho urukiko rwaricaye tariki 20 Ukwakira rugasesa urubanza, Hastings yabwiye abanyamakuru ko nta burakari afite, ko icyo yifuza ari ukwishima mu buzima asigaje.
Nk'uko Ikinyamakuru Associated Press gisubiramo amagambo ya Hastings,yagize ati: "Narasenze imyaka myinshi nsaba ko uyu munsi wagera.Ntawe ndimo gutunga intoki; si ndi umuntu warakaye, ariko nifuza kuzishimira ubuzima kuko ubu ndabufite”.
English
Kinyarwanda


