RDF ishinzwe kurinda Abanyarwanda kugira ngo batazaribwa n’ibirura-Perezida Kagame

Perezida wa Repulika y'u Rwanda akaba n'Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko inzego z’umutekano zifite inshingano nini,haba ku Gihugu ndetse n’iyo kurinda Abanyarwanda zikumira ibirura bihora bishaka gucuza Abanyarwanda ibyabo.

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025 ubwo yaganirizaga abasirikare, abapolisi n’abacungagereza barenga 6000 mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kiri mu Ntara y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame yashimiye aba basirikare ku kazi kenshi, gakomeye, ka ngombwa bamaze igihe bakora ndetse bakorera Igihugu na bo batisize.Yavuze ko amateka y’u Rwanda yigishije Abanyarwanda byinshi bagomba kubakiraho, birimo akababaro, ibihe bikomeye ariko agaragaza ko icyangombwa ari uko u Rwanda rutazimira.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo hari abashaka kwigira nk’aho baremye abandi, ariko agaragaza ko atari byo.Yavuze ko niba hari n’abaremye abandi, abo ari ab’ahandi aho kuba abo mu Rwanda.

Ati “Icyo bivuze ni uko twebwe nk’abantu twigenera twibeshaho, n’iyo ibikubeshaho bitaba byuzuye bikaba byaturuka ahandi bigomba kwiyongera ku byawe, ntabwo biza bisimbura ibyawe. Ntabwo biza bikwambura uburenganzira wifiteho, bw’icyo uri cyo…. byiyongera ku byawe ndetse ukaba wanashimira uwabiguhaye.”

Perezida Kagame yavuze ko uwaha Abanyarwanda icyo ari cyo cyose, bitamuha uburenganzira bwo kwitwara nk’uwabaremye.

Yabwiye abo mu nzego z’umutekano ko bafite inshingano nini, haba ku Gihugu n’iyo kurinda Abanyarwanda bakumira ibirura bihora bishaka gucuza Abanyarwanda ibyabo.

Ati “Hari abantu b’ibirura, uhindukira wareba hirya bagashikuza akawe bakagatwara cyangwa se na we bakagutwara. RDF ishinzwe kurinda Abanyarwanda kugira ngo batazaribwa n’ibirura.”

Yavuze ko nta myaka itatu cyangwa itanu ishira hatabayeho icyugariza u Rwanda, nyamara kitaruturutseho, ahubwo cyaturutse ahandi.

Yavuze ko u Rwanda rutajya rushotorana, icyakora iyo hagize icyugariza u Rwanda, ingabo zarwo ziba zigomba kuhaba zikarasana.

Ati “Kandi kurasana bivuze ko hari abapfa, abakomereka ariko intego ntabwo ari ukwica cyangwa gukomeretsa, keretse iyo abandi batumva u Rwanda batanarukunda, barutejeho intambara. Icyo gihe wa mwuga ni ho uzira mu nshingano nyakuri. Icyo gihe intambara irarwanwa.”

Yibukije Ingabo z’u Rwanda ko iyo bibaye ngombwa ko zinjira mu ntambara, bigomba kuba ihame ko ziyitsinda, bitari ukurwana birimo kubabarira, ahubwo ari ukubikomeza, abanzi b’u Rwanda bakicuza impamvu barushojeho intambara.

Ni kenshi Abatifuriza u Rwanda ineza, bagaragaje ko bazarutera, bagakuraho ubuyobozi buriho bagashyiraho abo bashaka, ndetse bakica cyangwa bagakiza abo bashaka

Perezida Kagame abakomozaho yagize ati “Tugomba guhora twiteguye kuko ukugirira nabi ntitumenya aho avuye, ntitumeya igihe abishakiye.”

Perezida Kagame kandi yabwiye abo mu nzego z’umutekano ko kwita ku nshingano bafite neza, bikunda iyo umuntu ameze neza abasaba kwita ku buzima bwabo bafashijwemo n’inzego z’ubuyobozi.