Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) rikomeje gukora umukwabu wo gufata ibinyabiziga bidafite icyemezo cy’ubuziranenge mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda ziterwa n’amakosa ya mekanike y’ibinyabiziga,uyu mukwabu usize imodoka 475 arizo zifashwe.
Mu bikorwa byakozwe ku wa Kabiri tariki ya 29 no ku wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo, hirya no hino mu gihugu, imodoka 276 ziganjemo amakamyo, imodoka zitwara abanyeshuri n’izitwara abagenzi rusange zafatiwe mu muhanda zidafite icyemezo cy’ubuziranenge cyangwa cyararengeje igihe ziyongera ku zindi 199 zari zafashwe ku wa Mbere.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) René Irere, yavuze ko uyu mukwabu ugamije gukumira impanuka zo mu muhanda zishobora guterwa n’ibinyabiziga bidafite ubuziranenge.
Yagize ati:”Ni ibikorwa dukomeje gukora mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda zishobora no gutwara ubuzima bw’abantu, tukaba dushishikariza buri mushoferi kwirinda gushyira mu muhanda ikinyabiziga mu gihe azi ko atagifitiye icyemezo cy’ubuziranenge.”
Yakomeje agira ati:” Tuributsa ba nyir’ibinyabiziga bakunze gushyirwa mu majwi ko badakurikirana imodoka zabo mu gihe abashoferi bazo baba babamenyesheje ko zifite ikibazo, kwisubiraho bakajya bamenya imiterere yazo buri gihe zigiye gushyirwa mu muhanda kandi bakazishakira ibyangombwa byose bisabwa.”
SSP Irere yavuze ko imodoka zifashwe zidafite icyemezo cy’ubuziranenge ba nyirazo bacibwa amande, hanyuma zikajyanwa mu bigo bisuzuma imiterere y’ibinyabiziga biri hafi y’aho zafatiwe kugira ngo zikorerwe igenzura.
Gusuzuma imiterere y'ibinyabiziga biteganywa n'iteka rya Perezida No. 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo. Abafite ibinyabiziga bakoresha imihanda nyabagendwa badafite icyemezo cy’ubuziranenge bacibwa amande angana n’ibihumbi 25 Frw.
Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange, ibigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3,5 n’ibinyabiziga bigenewe ibigo byigisha gutwara, bisuzumwa buri mezi atandatu mu gihe ku bindi binyabiziga bisigaye isuzuma rikorwa mu gihe cy’umwaka.
Mu bisuzumwa ku binyabiziga harimo; uburemere kuri buri mutambiko, feri, icyerekezo cy' ibitara bimurika cyane, ibyotsi bivuburwa n'imodoka, moteri, uburinganire bw'amapine, Ijeki kabuhariwe (ikoreshwa kuri fosse), niba imodoka itayumbayumba, Kompureseri y'umwuka n'igipimo cyo guhaga imipira n’ibindi.
English
Kinyarwanda


