Abayobozi bakuru baturutse muri Uganda n’u Rwanda batangiye ibiganiro ku wa Mbere bigamije gushaka uburyo bwo gukemura ibibazo bahuriyeho no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu guteza imbere ibikorwa remezo, korohereza ubucuruzi n’izindi nzego z’ingenzi, mu gihe inama ya 12 y’akanama gahoraho gahuza Uganda n’u Rwanda yatangiraga i Kampala.
Iyi nama izamara iminsi itatu, kuva ku wa 20 kugeza ku wa 22 Mata, ihuza minisiteri n’ibigo birenga 15 byo mu bihugu byombi, hagamijwe gusuzuma aho ibikorwa bigeze kuva ku nama iheruka yabereye i Kigali muri Werurwe 2023 no gushyiraho ingamba zifatika zo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Ambasaderi Richard Kabonero, uyobora Ishami ry’Ubufatanye mu Bukungu mu Karere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, yagaragaje umubano ukomeye ushingiye ku miterere y’akarere, amateka n’umuco uhuza ibi bihugu byombi.

Yanashimangiye ko hakenewe gukemura ibibazo bishya byagaragaye yise “ibibazo bidafite imbibi,” birimo ibyorezo by’indwara, indwara zituruka ku nyamaswa zigakwirakwira ku bantu, imihindagurikire y’ikirere, icuruzwa ry’abantu n’inyamaswa, ndetse n’ibyaha byo kuri interineti.
Yagaragaje kandi amahirwe ari mu bumenyi, guhanga udushya, ikoranabuhanga n’ubwikorezi bwo mu kirere, asaba abitabiriye inama gushyira imbaraga mu gushaka uburyo bushya bwo guteza imbere ubufatanye bugirira akamaro abaturage. Kabonero yavuze ko ubufatanye bwakomeje gutera imbere no mu myaka itatu ishize nubwo iyi nama itari yarateranye, cyane cyane mu nzego z’umutekano n’ingabo, ingufu, ibikorwa remezo, imiyoborere y’inzego z’ibanze no kwishyira hamwe kw’akarere.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Teta Gisa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akaba n’umuyobozi w’itsinda ry’u Rwanda muri iyi nama, yashimangiye ko hakenewe ibisubizo bifatika, asaba ko ibiganiro byibanda ku nzego zirimo ubucuruzi n’imisoro ya gasutamo, ibikorwa remezo, ingufu, ubwikorezi bwo mu kirere n’ikoranabuhanga mu itumanaho, byose bikubiye mu mishinga y’ikoraniro ry’akarere ka Northern Corridor.
Gisa yashishikarije abitabiriye inama gusuzuma aho ibikorwa bigeze no kwagura ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima n’uburezi, hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage no gushyigikira kwishyira hamwe kw’akarere.Iterambere ry’ibikorwa remezo bihuriweho n’ibihugu byombi (transboundary infrastructure) ni kimwe mu by’ingenzi biri ku murongo w’ibiganiro, aho impande zombi ziteganya kuganira ku mishinga igamije kunoza uburyo bwo guhuza ibihugu binyuze muri gahunda ya Northern Corridor, ihuza u Rwanda na Uganda, ibihugu bidakora ku nyanja, n’icyambu cya Mombasa.
By Jean Melane NDEKEZI /Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


