Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya mazutu yavuye kuri 2205 Frw ikagera kuri 2.927 Frw,naho iya lisansi iguma kuri 2.938 Frw.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kamena 2026,nibwo RURA yatangaje ibi biciro bishya by'ibikomoka kuri peteroli bikazatangira gukurikizwa ku wa 6 Kamena 2026, Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.
Ibiciro bitangajwe nyuma y'uko byaherukaga kongerwa tariki 16 Mata 2026,ariko kuri ubu aho mu gihe bigaragara ko nka mazutu yiyongereyeho 722 Frw ku giciro cyaherukaga gutangazwa.
Itangazo rya RURA rigaragaza ko aya mavugurura y’ibiciro ashingiye ku mpinduka zagaragaye ku isoko mpuzamahanga hanitabwa ku ngamba za Leta zigamije gukomeza kubungabunga urwego rw’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli no kugabanya ingaruka ku bukungu no ku baturage.
Riti “Ingamba za Leta zagize uruhare mu kugabanya izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu ku masoko, bituma bikomeza kuba hasi ugereranyije n’ibiciro byari kujyaho hashingiwe gusa ku miterere y’isoko. Iyi nkunga igamije gufasha urwego rwo gutwara abantu n’ibintu no kugabanya ingaruka zishobora kugera ku bukungu muri rusange.”
Intambara ya Amerika, Israel na Iran imaze amezi atatu itangiye ni yo yabaye imbarutso y’itumbagira ry’ibiciro by’ibikoka kuri peteroli kuko yafunze umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi.
Ku wa 5 Kamena 2026, akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije kaguraga munsi y’Amadorali 100 ya Amerika. Reuters yanditse ko kari hagati ya 94$ na 95$.
RURA yahamije ko ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bizakomeza kuba ibisanzwe.
Iti “Ingamba za Leta zo gushyigikira uru rwego zizakomeza gufasha abatwara abagenzi guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli no gukomeza gutanga serivisi z’ingendo ku biciro bibereye abaturage.”
Yahamije ko izakomeza gukurikiranira hafi impinduka ziri ku masoko y’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga no mu karere, kugenzura itangwa rya serivisi zinoze no kugeza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu hose.
English
Kinyarwanda


