Bamwe mu bibumbiye mu makoperative 21 arimo ayabatwara abantu ku binyabiziga, ay’ubuhinzi n’ubworozi n'andi yo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma yizihije umunsi mpuzamahanga w’amakoperative yishimira ko arimo kubateza imbere.
Kimwe n'ahandi mu Karere ka Ngoma ,umunsi w'amakoperative mu Murenge wa Kibungo wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Koperative umuyoboro udaheza uganisha kubisubizo birambye byubaka isi nziza”
Mu Murenge wa Kibungo hari amakoperative 11, mu Karere ka Ngoma zikaba 196 naho mu Rwanda habarurwa amakoperative 6.862 arimo ay’ibanze 6.596, amahuriro 57, impuzamahuriro 6, na SACCO 203.
Koperative ya KIDAFACO n’Umurabyo zashimiwe ku bwo kubahiriza gahunda za Leta no kugendera kumahame n’amategeko agenga amakoperative mu buryo bw’imicungire n'imiyoborere biganisha ku iterambere ry’abanyamuryango ba koperative.
Kalisa Alfred, Umuyobozi wa Koperative y’aborozi ikusanya amata ikanayashakira n’amasoko ya KIDAFACO, yavuze bageze ku banyamuryango 148 bavuye kuri 38 batangiranye mu bworozi bwa gakondo.
Kalisa akomeza agira ati “Twatangiye tubona litiro 100 ariko kubera ko inka twavuguruye zirimo gutanga umukamo tugeze kuri litiro hagati ya 2,000 na 2,300, iyo tuyabonye harayo ducururiza hano mu mujyi nayo twohereza ku Inyange. Abanyamuryango bari muri koperative babasha kubona isoko mugihe mbere abenshi bayatemberanaga.”
"Dufasha abarozi kubona isoko ry’umukamo, babona amafaranga kurayo mata yabo bagakemura ibibazo bitandukanye, bajyana abana babo ku mashuri, bishyura mituweli, bagana ibigo by’inguzanyo bakongera ibyo bakora mbese birimo birabateza imbere.”
Kalisa yavuze ko amaze kugira inka eshatu zimuha litiro 10 kugeza kuri 30, imibereho mu ngo yarahindutse, abana be bariga, yavuguruye inzu, ati “Nkurikije uko narimeze mbere maze guteraho intambwe ziyongeraho 7%."
Imbogamizi KIDAFACO ifite zirimo iy’umurimo muke mu Murenge wa Kazo zatumye icyuma cyibika amata kugirango atangirika cyidakora ndetse n’imikoranire n'inzego.
Nizeyumuremyi Benoit, Umuyobozi wa Koperative Umurabyo itwara abantu ku magare mu murenge wa Kibungo yavuze ko bafite abanyamuryango 135 bafite icyo bigejejeho.
Ati “Twakoraga mukajagari bigatuma tudakusanya cya kintu twasaguye kubyo twajyanye mu rugo ariko ubu turihamwe, ikindi mbere wagirango ibyago ntutabarwe ariko uyu munsi turamutabara, mu bikorwa bya Leta badukeneye tujyayo, uretse ibyo nanjye ku giti cyanjye haraho nageze urabona ukuntu nsa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Singirankabo Jean Claude yashimiye abaperezida b’amakoperative.
Yagize ati “Twahuye turi abantu bagera kuri 200 mu makoperative 21 kandi ubona ko amaze gutera imbere nka bariya batwara abantu n’ibintu muri gare bafite amamodoka menshi biteje imbere, nka KIDAFACO bahuye n’ibihombo ariko uyu munsi bageze ahashimishije aho umuturage wese ushaka amata ayabona.”
Gitifu Claude yashishikarije abanyamuryango bose kwita ku micungire ya Koperative mu guteza imbere abanyamuryango.
Muri ibi birori hasinywe n’imihigo icyenda yo gufasha abanyamuryango kwiteza imbere.
Ku kijyanye n’ubuvugizi bw’umurimo muke KIDAFACO igura nacyo yabemereye ubuvugizi.
Gitifu Claude yasoje agira ati “Koperative zigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage iyo barimo bishyurira mituweli ku gihe, koperative batwishyurira abatishoboye, ibyo bigatuma biteza imbere, ahubwo ndasaba nabatarazijyamo kuzigama.”
Muri ibi birori hatanzwe ibiganiro byo gushishikariza abanyamuryango b’amakoperative gukorana n'Ibigo by’imari ndetse hatangwa n’ikaze kuri koperative nshya.






English
Kinyarwanda


