Kigali: Uko Amatsinda yahinduye ubuzima bw’Abagore ba Rutunga

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali  baravuga ko kwibumbira mu matsinda byabafashije kwiteza imbere, aho ntacyo bagisaba abagabo babo, bakangurira abagore batarajya mu matsinda kwihutira kuyajyamo kuko byabafasha mu iterambere ry’imiryango yabo.

Aba bagore bavuga ko kuva bajya muri aya matsinda basigaye babona inyungu, bikafasha kwiteza imbere, kuburyo bavuga ko ntacyo bagisaba abagabo babo.

Uwitwa Uwineza Alphonsine utuye mu kagari ka Kibenga yagize ati’’Kwibumbira mu matsinda bituma ugira intego yo kumenya kuzigama, ikindi ni uko ntacyo wifuza mu gihe uri mu itsinda. Ubu twiteje imbere, turabitsa tukagarizanya mbese nufite umwana wiga ashaka kumwishyurira biba byoroshye kuko tumuha inguzanyo.’’

Undi witwa Mukeshimana Agnes utuye mu Kagari ka Kabaliza ati’’Amatsinda niyo yanteje imbere. Naguze amatungo magufi, ndakena nkaba nayagurisha nkiteza imbere. Umuntu utari mu itsinda yasigaye inyuma cyane kubera ko iyo uri mu itsinda ikintu ushaka kugeraho cyose ukigeraho.’’

Hari uwitwa Mumararungu Angelique utuye mu Kagari ka Kacyatwa ati’’Nkanjye nahoraga nsaba umugabo buri kimwe, mbona gukomeza gusaba umugabo Atari byo mpitamo kujya mu matsinda. Ubu ndizigama nkabasha kugura icyo nkeneye, mbese utaba mu matsinda yarahombye.’’

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bukomeje gukora ibishoboka byose kugirango umuturage atere imbere, bukaba busaba n’abafatanyabikorwa gukomeza guharanira kuzamura umuturage.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva ati’’Icyo turimo gukora ni ugufasha abaturage bamikoro macye kubona imirimo bakora, kwiteza imbere, kubona inguzanyo ntoya, ariko nabafatanyabikorwa bacu bakamenya ngo ibyo byiciro byose by’ubuzima bikeneye kwitabwaho kugirango abaturage b’Umujyi wa Kigali by’umwihariko abo mu karere ka Gasabo kugirango batere imbere.’’

Aba bagore bo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo uretse kwibumbira mu matsinda, banavuga ko bagerageza kwihuza bakaganira ku bibazo bigaragara ko bibangamiye imiryango yabo, aho bafatanya bakabikemura mu kugira umuryango utekanye kandi ugamije iterambere ry’igihugu.

Yanditswe na Cyuzuzo Vivian