Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yaytangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80, Ihene 428, ibiti bivangwa n'imyaka ibihumbi Bitatu na Magana atanu (3500), insina zivangwa n'ikawa Ibihumbi bibiri na magana atanu (2500) bizafasha iyi miryango kwikura mu bukene no guhangana n'ihindagurika ry'ibihe bikunze kwibasira muri bice.
Ni igikorwa cy’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza gafatanije n’umuryango utegamiye kuri Leta Kula Project Rwanda cyo kurema ba rwiyemezamirimo b'abahinzi ba Kawa.
Nsengiyumva BosseFred ashinzwe ibikorwa muri Kula Project ati “Imirenge ya Rwinkwavu, Kabarondo na Murama nk’akarere gakunda kuarangwa n’amapfa kandi igihingwa cya Kawa ni igihingwa gikunda kwihanganira amapfa cyane niyo mpamvu tuhashyira ingufu , kugirango abahinzi babone umusaruro mu gihe ibindi bihingwa biba byapfuye. Muri kwa kwita ku gihingwa cya Kawa ihene zizabaha ifumbire ndetse zizororoka babone amafaranga abavane mu bukene”.
Uwitwa Muhawenimana Jeannette wo mu Murenge wa Rwinkwavu worojwe ihene ebyiri ati”Zizampa ifumbire njye nshyira muri Kawa kandi zizamfasha kuva mu bukene”.
Mugenzi we witwa Kwihanagna Sylivestre ati”Narimfite imborera ari nke ,ubwo mbnye izi hene ifumbire iriyongere umusaruro uziyongere”.
Ibi byose bigamije ko bakora ubuhinzi bugezweho bwa kawa bwongera umusaruro n'ubwiza bwayo, aya matungo magufi bahawe azabafasha kubona ifumbire mborera ituma ubutaka burumbuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yashimiye abafatanyabikorwa Kula Project mu ruhare bagira ku bice bitandukanye by’akarere by’umwihariko ku bahinzi ba Kawa. Yongeyeho ko hagiye kongerwa ubuso buhingwaho Kawa kuko,byagaragaye ko ari igihingwa gishobora kwera no mu bihe by’izuba.
Ati”Twari twakoze igerageza tubona aho twari twayihinze ku misozi imwe bikunda kandi ni na gahunda y’igihugu yo kuzamura umusaruro wa Kawa. Ubu tuzafatanya n’aba baturage ndetse n’aba bafatanyabikorwa turimo turaganira uburyo dushobora kongera ubuso buhingwaho Kawa ariko cyane cyane twibanze kuri iyi misozi. Twibanze kuri iyi misozi tukayibyaza umusaruro …kandi tukahakoresha neza bitewe n’imihindagurikire y’aha hantu”.
Ibi bikorwa byose birigukorwa muri aka Karere ka Kayonza bizatwara amafaranga arenga Miliyoni 89. Ni mu gihe uyu mushingwa wa Kula Project Rwanda ukorera ibikorwa nk’ibi bishamikiye ku bahinzi ba Kawa mu turere twa Kayonza,Nyamasheke na Gakenke.




English
Kinyarwanda


