UK Cup Ngoma: Jarama yisubije igikombe igaritse abaherekejwe n'umurongo munini w'imodoka na moto [AMAFOTO]

Umunsi mukuru w'intwari z'igihugu mu karere ka Ngoma wizihijwe hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo n'igikorwa cyo gusoza Irushanwa ry'imiyoborere ry'Umurenge Kagame Cup aho ikipe y'umurenge wa Jarama yongeye kwisubiza iri rushanwa.

Umukino wa nyuma w'irushanwa ry'Umurenge Kagame Cup wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya mbere Gashyantare 2025,ubera kuri stade ya Ngoma hagati y'ikipe y'umurenge wa Jarama na Mugesera.

Inzira zagejeje Aya makipe ku mukino wa Nyuma

Ikipe y'umurenge wa Jarama 

Iyi kipe izwiho kugira abafana benshi yageze ku mukino wa Nyuma,nyuma yo gukuramo ku ikubitiro ikipe y'umurenge wa Mutenderi,ikurikizaho umurenge wa Gashanda iherukira ku murenge wa Kibungo.

Ikipe y'umurenge wa Mugesera 

Ni ikipe yageze ku mukino wa Nyuma,ku ikubitiro ikuyemo ikipe y'umurenge wa Zaza, ikurikizaho umurenge wa Rukumberi ariko ikurwamo n'umurenge wa Rurenge.Gusa umurenge wa Rurenge waje kugaragarwaho n'amakosa yo gukinisha umukinnyi utemewe,bituma iterwa mpaga hakomeza iyo yari yakuyemo ariyo Mugesera yanakinnye Umukino wa nyuma na Jarama.

Mbere y'umukino 

Kwinjira mu mujyi wa Kibungo ku makipe yombi byahise bituma bamwe bibaza uraza kwegukana igikombe ariko amaso atandukanye n'ibibera mu kibuga,bahise baha igikombe ikipe ya Mugesera Umukino idakinnye,bitewe n'uko yavuye iwabo hafi y'ikiyaga cya Mugesera imeze.

Ikipe ya Mugesera yaturutse iwayo,iherekejwe na moto nyinshi ndetse n'umurongo w'imodoka zo mu bwoko bwa Coaster zitagira umubare,ubwo binjira umujyi wa Kibungo barawutigisa.Bamwe mu bafana b'ikipe ya Mugesera bari baherekeje ikipe,bari bambaye imyenda yanditseho Visit Mugesera ku buryo hari n'abo mwaganiraga bakakubwira ko baje kurangiza umuhango igikombe bagitwaye cyera.

Ku rundi ruhande,ikipe y'umurenge wa Jarama ituruka mu majyepfo y'ikiyaga cya Sake ahantu ugera uciye ku kiraro cy'amayobera (Akanigo) bitewe n'uko kimeze nk'inigwa habiri,yinjiye mu mujyi wa Kibungo bucece.Aba baje ku magare yabo nk'ibisanzwe dore ko habarizwa iki kinyabiziga ku bwinshi,maze bahabwa aho kuyaparika yuzura umuzenguruko wa stade ahadakunda kwicarwa n'abafana.Gusa imitima yabo yari yamaze kwicira urubanza ko uburyo binjiye umujyi bucece,ari nako basubirayo nta gukoma.

Isaha y'ibirori hagati y'imodoka n'igare

Cyera kabaye umucamanza yasabye amakipe kwinjira ikibuga kugira ngo harebwe niba uwaje aherekejwe n'umurongo munini wa moto n'imodoka aza kugaragura uwaje aherekejwe na za pinebaro.

Amakipe yombi akimara kwinjira ikibuga no gusuhuza abafana ku mpande zombi ndetse n'abandi bari baje kureba niba Jarama yongera kwisubiza igikombe,umucamanza yahushye mu isifure atangiza urubanza.

Burya Koko ngo uguhiga ubutwari muratanarana Kandi ngo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.Umukino watangiye ikipe ya Jarama nk'ikipe ibitse igikombe cy'umurenge Kagame Cup cy'umwaka ushize ikomeza kwerekana Umukino mwiza mbese ishimangira ko ikibitse Koko.

Jarama yaje kubona igitego,ubwo Mugesera iza ku kishyura ariko ntibyatinze maze Jarama ishyiramo icya kabiri.Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe ya Jarama itsinze Mugesera ibitego bibiri kuri kimwe.

Bagarutse mu gice cya kabiri ikipe ya Jarama ikomeza kwerekana Umukino mwiza ari nako abakinnyi bageragezaga guhanahana umupira.Gusa ikipe ya Mugesera nayo yacishagamo igasatira ariko ikipe ya Jarama yaje gutsinda igitego cya gatatu,ubwo Umukino urangira ari ibitego bitatu bya Jarama kuri kimwe cya Mugesera.

Jarama yegukana igikombe cy'irushanwa ry'Umurenge Kagame Cup ku nshuro ya kabiri yikurikiranya,ituma abafana bayo baje ku magare bucece, basubira uwabo bivuga imyato.Ni mu gihe abaje baherekejwe n'umurongo w'imodoka nyinshi na moto,basubirayo urusorongo.

Web master