Abatuye umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare barishimira ikiraro bubakiwe, aho bavuga ko kije koroshya urujya n'uruza n'ubuhahira byabangamirwaga n'uko icyari kihasanzwe cyari cyarangiritse ku buryo kwambuka byasabaga ko umuntu bamuheka ku bitugu,naho ibinyabiziga bikarohama.
Gutaha ku mugaragaro iki kiraro gihuza utugari twa Nyagashanga na Nyamirama two mu murenge wa Karangazi,byabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 kamena 2025,aho cyari kimaze igihe ari imbogamizi ku rujya n'uruza ndetse n'ubuhahirane.
Bamwe mu baturage baganiriye na Realrwanda.rw bavuze ko iki kiraro cyari imbogamizi kuri bo haba mu iterambere ndetse no mu buhahorane n'utundi tugari kuko byabaga bigoye cyane ku hambuka.
KUBAHONIYESU John yavuze ko yigeze kurara mu kiraro imodoka yatebeyemo araharara buracya ngo kandi ko hari n'abandi benshi bagiye baharara kandi atari uko babishaka.
Yagize ati "Jyewe namanutse aha ndi mu modoka mpetse umuzigo, ngeze aha imodoka irasaya iheramo mbura uko mbigenza mbona sindibute imodoka n'umutwaro, nibwo nafashe umwanzuro wo kurara mu gishanga ndarana n'imodoka yanjye".
Yakomeje agira ati" ibi byose biba tukabona ari byiza dukorerwa n'abayobozi. nnye mbona ari amashereka ya FPR bonse ubuyobozi bwiza bubereye abaturage.Iki kiraro kiratunejeje kuko cyije ari igisubizo kuko hari abatangaga amafaranga bakabambutsa babateruye ku ntugu ariko ubu ibyo ntibizongera kubaho.Njyewe ndashima ubuyobozi bw' Akarere kuba badutekerejeho".
MUKABAGANWA Chantal utuye mu mudugudu wa Nkoma ll mu kagari ka Nyamirama yavuze ko yanejejwe n'uko bahawe ikiraro kuko bari babangamiwe cyane.
Yagize ati "Cyeretse umuntu udakoresha iyi nzira naho umuntu usanzwe ahaca wese azi imbogamizi twahuraga nazo.Nkiri umukobwa najyaga mpaca njya kurangura imbuto n'ibindi biryo ariko hari igihe wahageraga bikagusaba gukuramo inkweto ugaterura imyenda kugirango uhace ariko ubu,ubuhahirane hagati ya Nyamirama na Nyagashanga bugiye koroha.
RUTINDUKA Francois ni umuyobozi w'umudugudu wa Ruhita wo mu kagari ka Nyagashanga ari nawo iki kiraro cyubatsemo yavuze ko iki kiraro cyari giteje ikibazo.
Yagize ati" Iki kiraro twabanje kucyubaka nk'abaturage duterura ibiti ku ntugu hanyuraho imodoka kikariduka.Nyuma y'aho haje V.U.P iracyubaka ariko nyuma haciyeho imodoka kiraridika kugeza ubwo abantu bagendaga bahekanye ku ntugu rimwe na rimwe bagakuramo n'imyenda".
Yakomeje agira ati"Ubu rero iki kiraro kije ari igisubizo haba ku baturage ndetse n 'abanyeshuri biga Nyamirama bavuye Nyagashanga ndetse n'ubuhahirane.Kandi natwe twiteguye gusigasira iki kiraro ku buryo kitazangirika.
GASANA Stephen umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare yavuze ko iki kiraro cyari gikenewe kandi bizeye ko kizagirira umumaro abaturage bagikoresha.
Yagize ati " iki kiraro gihuza Akagari ka Nyamirama na Nyagashanga turi mu tugari dufite abantu benshi.Nyamirama irimo mu bice byitwa ShimwaPaul na Zubarirashe ni ahantu hatuye abantu benshi.Ubwo rero urumva ko ikiraro cyari gikenewe.Nyamirama na Nyagashanga ni tumwe mu tugari twera cyane, ubwo rero urumva ko no kugeza ku isoko umusaruro w'ibyo bejeje byabaga bigoye ariko ubu bigiye kuborohera".

Yakomeje agira ati "Abaturage nk'uko babivuze ko hari abatangaga amafaranga kugirango babambutse ibyo nabyo ntibizongera kubaho.Twebwe icyo dushinzwe ni ugushyira mu bikorwa ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repulika aba yaremereye abaturage.Ubwo rero urumva ko hari n'ibindi byinshi kuko ku batekerezaho birakomeje".
Muri rusange Akarere ka Nyagatare muri uyu mwaka hateguwe imihigo 120 harimo kubaka ibiraro 3 harimo iki gihuza Nyagashanga na Nyamirama cyuzuye gitwaye miliyoni 50Frw, icya Bushoga gihuza Umurenge wa Nyagatare n'uwa Rukomo ndetse n'ikiraro cya Karujumba muri Kiyombe.Ikiraro cya Bushoga na Karujumba ibyo ni ibyo mu kirere.




Tuyizere Adam/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


