Umuntu ufite imbaraga agomba kuzikoresha mu kubaka igihugu cyamubyaye-Brig Gen Muhizi

Umuyobozi w' ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba Brig Gen Pascal Muhizi asaba urubyiruko kugera ikirenge mu cy'ababohoye igihugu, bagira ubwitange bwo kurengera igihugu no gusigasira ibyagezweho kugira ngo ntibisenyuke.

Ibi umuyobozi w' ingabo mu ntara y'Iburasirazuba yabigarutseho mu gitaramo cyo kwibohora ku nshuro ya 31 cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nyakanga 2025 i Gikoba mu murenge wa Tabagwe.

Ni nyuma y'urugendo rwo kwibohora rwaturutse kuri stade ya Nyagatare kugera i Gikoba.Ni urugendo rwitabiriwe n'abaturage ba Nyagatare n'ishuti zabo ndetse n'ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba bwari burangajwe imbere n'umuyobozi w'intara Pudence Rubingisa.Igitaramo Kandi kitabiriwe na Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Mark Cyubahiro Bagaba.

Brig Gen Pascal Muhizi yabwiye urubyiruko ko iby'u Rwanda rwagezeho bafite inshingano zo kubisigasira ndetse banabirinda kugirango batazisanga aho bavuye.

Yagize ati "Umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame tujya gutangira kurwana, yaratubwiye ati iki gihugu mureba nimwe kubaho kwacyo gushingiyeho.Natwe turabyumva twese twiyemeza ko tutagomba kuba intangiriro yo kubaho k'u Rwanda.

Yakomeje agira ati"Umuntu ufite imbaraga wese, agomba kuzikoresha mu kubaka igihugu cyamubyaye.Rubyiruko, imbaraga mufite ntago arizo gukoresha murwana, mujya mu tubari,oya! Ni izo kubaka igihugu Kandi namwe ubwanyu mukiteza imbere.Ubwo rero nk'urubyiruko dukomeze kugera ikirenge mu cy'ababohoye igihugu aribo RPA Inkotanyi".

Bamwe mu rubyiruko twaganiriye bavuze ko bishimye cyane kuba babashije kuganirizwa ibyo bakuru babo baciyemo ubwo babohoraga u Rwanda kandi ko iteka bibuka bakanaha agaciro ibyakozwe byo kubohora igihugu.

MUGABO Jerbert utuye mu mudugudu wa Gihorobwa mu kagari ka Rutaraka mu murenge wa Nyagatare yavuze ko umuntu udashima ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi afite ikibazo.

Yagize ati "Nkanjye ku giti cyanjye nk'urubyiruko nta muntu turi kurasana ahubwo nabwiwe ko nge urugamba rwange ari urwo kwiteza imbere nkanateza imbere igihugu cyanjye ndetse nkanarinda ibyagezweho.Ubwo rero ndumva ibyo bidakwiye kutunanira nk'urubyiruko".

Robert Mugisha utuye mu kagari ka Nyarupfubire mu murenge wa Rwimiyaga,yavuze ko Imana yonyine ariyo izi igihembo Inkotanyi zikwiriye.

Yagize ati"Uyu munsi turaryama tugasinzira,tukiga amashuri nta uwuturobanuye ngo aba bige aba ntibige, ahubwo tukiga gusa kuko turi abana b'u Rwanda.Ubu rero bitewe n'uburyo tuganirizwa kenshi Kandi byinshi ku mateka yaranze u Rwanda ntawabasha kudutandukanya cyangwa ngo asenye ibyagezweho ndeba".

Muri rusange iki gitaramo kitabiriwe n'abasaga ibihumbi bine barimo urubyiruko rwaturutse mu turere tugize intara y'Iburasirazuba,abayobozi mu nzego zitandukanye,abamugariye ku rugamba n'abaturage b'akarere ka Nyagatare muri rusange.

Adam Tuyizere/Realrwanda.rw 