Abagize ihuriro ry'abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda batangiye umwiherero ugamije kuzamura uru rwego no kunoza igenamigambi ryaho iri huriro ryifuza kugera mu bihe bizaza.
Ni umwiherero bahuriyemo kuri uyu wa Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi 2025.Bahuriye muri uyu mwiherero mu rwego rwo kunoza imikorere no kureba ku ngingo zitandukanye zatuma uru rwego ruzamuka hakanaboneka amikoro aganisha ku gutunganya impu zivamo bimwe mubizikomokaho bigatangira no gucuruzwa mu maguriro iri huriro ryifuza gushyiraho.
Aba banyamuryango bashima ko bahuriye muri uyu mwiherero kandi bakaba banavuga ku cyo bawitezemo.
CYIZA Zubeli SHEBA uri mu bagize komite y'ihuriro ry'abakora ibikomoka ku mpu ukorera ibikorwa byo gutunganya impu mu karere ka Nyagatare yagize ati’’icyo niteze ni uko ibitekerezo turi guhuriza hamwe tuzabigeza ku banyamuryango duhagarariye kandi twizeye ko hari inzego za leta zizadufasha kubinoza. Icyo niteze rero ni uko za mbaraga dushyira hamwe ubu twatangiye ingamba zo gushyira mu ngiro.’’
Mugenzi we witwa BISETSA Joel ukora ubucuruzi bw’impu yagize ati’’ubu turi kunoza uburyo za mpu zigiye gukusanywa, tukubaka amakusanyirizo tukabafasha kuzijyana ku isoko zitunganyije. Uyu mwiherero tuwigiyemo byinshi birimo kugirango uruhu rukomeze gutanga umusaruro, ruzamure agaciro, ku buryo ibintu byose twakenera cyangwa twageraho tubigeraho nta nkomyi’’

KAMAYIRESE Jean D’amour umuyobozi w’ihuriro ryabakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda(RLVCA), avuga ko icyo bashyize imbere ari ukuganira ku buryo bashyiraho amakusanyirizo y’impu ariko bakanubaka amasoko ahuriweho bikabafasha kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati’’ubu rero, icyo mubona turi kuganiraho twese, ni ukuzamura uruhu rwo mu Rwanda nk'uko umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabivuze ko dufite impu nziza, kandi ni koko dufite impu nziza.Ubu rero turi kubiganiraho uburyo iri huriro ryacu ry’abakora ibikomoka ku mpu, twakwigira kandi tukabaho kuko wasangaga abanyamuryango bikoramo buri kimwe, ubu rero dushyize imbere kubaka isoko rusange ry’abanyamuryango, tukubaka n'amakusanyirizo rusange adufasha gukomeza gukora mu gihe dutegereje uruganda rutunganya impu leta izubaka. ’’
Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda bakomeje urugendo rwo kuzamura iri huriro aho mu byo biteze harimo n'uruganda rutunganya impu ruteganya kubakwa mu Rwanda ku buryo uru ruganda rubonetse byakoroshya mu kubona impu zikoreshwa mu Rwanda, bikanatuma igihugu kibona amafaranga binyuze mu misoro.






Yanditswe na Cyuzuzo Vivian/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


