Bamwe mu bagore bakora imitako bo mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro bibumbiye mu itsinda ‘’IWACU DÉCOR’’ bavuga ko bakora imitako mu bintu bitandukanye birimo ibisigazwa by’ibihingwa nk’ibigori, ibishyimbo nibindi.
Bavuga ko kuva batangira kwishyira hamwe mu itsinda bagatangira gukora ibi bakora byabinjirije inyungu ifatika, aho umunyamakuru abasanze mu imukabikorwa ry’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kicukiro baje kwerekana ibyo bakora, ndetse bakaba bavuga ko babona abakiriya bikabafasha kubona amafaranga.
Mukamazimpaka Chantal yagize ati’’Nsanzwe ndi umunyabukorikori aho natekereje ko impano mfite nayibyaza umusaruro mpitamo gukora iyi mitako.Murabona ko ari myiza kandi ahantu hose wayitaka.
Nabonanye n'abadamu bagenzi banjye turihuza, ubu dukorera hamwe mu itsinda kandi urabona ko twiteje imbere nk'uko ubibona urabona ko abaguzi bari kuza kutugurira.Amafaranga dukuye hano aradufasha mu miryango yacu mu gukemura ibibazo, ubu ntacyo tugisaba abatware bacu.’’
Kwizera Diane nawe ati’’Ibi bintu rero dukora mu by'ukuri byadufashije muri byinshi.Harimo kuba twiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, byadufashije kwizigamira muri ejo heza, urumva ko byanga byakunda byatwubakiye umuryango. Icyo twabwira abadamu ni uku twiyungaho kuko ntakiguzi bisaba ubishaka araza tukamwigisha, tukabasha gufatanya mu kwiteza imbere.’’
Muziranenge Aline nawe ati’’ibi bintu tumaze amezi asaga atandatu tubikora, ariko byatubyariye umusaruro ufatika. Twishyura ubwisungane mu kwivuza nkababyeyi, tuba muri Ejo Heza, nibindi bintu abagore bakenera turabikemura tubikuye muri ubu bucuruzi.’’

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine ashima ko abagore bahagurutse bakaba baharanira kwiteza imbere, ibyo abona nk’igisubizo mu iterambere ry’umuryango.
Yagize ati’’Dushima uburyo aba bagore ba Masaka bafashe ikigori bakakibyaza umusaruro bakuramo imitako itandukanye. Icyo tubizeza ni ubufatanye kugirango tubafashe, ndetse ubu dufite no kubafasha mu kumenyekanisha ibyo bakora, kugirango ibyo bakora bimenyekane birusheho kubazamura mu iterambere.’’
Iri tsinda ‘’IWACU DECOR’’ rigizwe n’abagore mirongo itatu. Rikorera mu kagari ka Mbabe mu murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro. Bavuga ko nibakomeza umuvuduko bariho mu iterambere, bateganya gukora indi mishanga ibyara inyungu, irimo nko kuba nyuma y'uko ibikorwa byabo bimenyekanye,bazafata iya mbere bakabigeza no hanze y’igihugu kubera ubuhanga bikoranywe.





Yanditswe na Cyuzuzo Vivian/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


