Ngoma:I Sake huzuye inyubako ya miliyoni 728Frw itanga serivise za hotel [AMAFOTO]

Mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma ku muhanda mushya wa kaburimbo Ngoma-Ramiro muri santere ya Gafunzo,huzuye inyubako itanga serivise za hotel yuzuye itwaye miliyoni zisaga 720Frw.

Iyi nyubako yo ku rwego rwa motel yubatswe na koperative y'abahinzi b'umuceri mu murenge wa Sake CORIMI.

Mutabazi Francois,umuyobozi wa koperative CORIMI avuga ko batekereje kubaka iyi nyubako nyuma yo kubona bataguma mu buhinzi gusa bw'umuceri ahubwo babubyaza ikindi gikorwa kibaha inyungu,ariko ngo biri no mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha yo kuba baregerejwe kaburimbo.

Yagize ati "Twagize igitekerezo dusanga tutahora mu muceri gusa kuko hari igihe umuceri nawo ugira ikibazo rimwe na rimwe haza ikiza kidasanzwe,[.....] ,dutekereza ko tutahora mu buhinzi bw'umuceri gusa kuko tugomba kwaguka tukagira n'ibindi bikorwa runaka tuzajya dukora buhoro buhoro uko imbaraga zacu zingana".

Perezida w'inama njyanama y'Akarere ka Ngoma Banamwana Bernard yavuze ko kuba abahinzi bafata ubuhinzi bakabubyaza igikorwa cy'ubucuruzi, byuzuzanya n'ibiri muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere izwi nka NST2.Ngo ibyo kandi bigaragaza ko byose bishoboka,bityo asaba andi makoperative kwigira kuri iyi yo mu murenge wa Sake.

Ati"Ibi nibyo tuba twifuza ko abahinzi bacu kuba bibumbiye muri koperative bahuriye ku gihingwa runaka nk'aba ngaba b'umuceri, bagomba kurenga urwego rwa koperative bagatanga n'urugero ku zindi koperative ku kuba urugero rw'ibishoboka ko koperative uretse guhinga ubwo buhinzi bwayo, bwazamuka bukagera ku rundi rwego bakongera agaciro k'ibihingwa byabo bikanabaviramo igikorwa cy'ubucuruzi bugari nk'iki ngiki, igikorwa cy'amajyambere.

Niyo nyubako navuga itanga serivise zo kwakira abagenzi,resitora,ibyumba,ikawa,banki n'ibindi hano muri uyu murenge wa Sake.Ibi rero ni igikorwa twishimiye nk'ubuyobozi Kandi kukishimira ni mu gihe kuko biri mu murongo wa gahunda y'igihugu y'iterambere NST2 na gahunda y'iterambere ry'akarere."

Imirimo yo kubaka inyubako itanga serivise za hotel ya koperative y'abahizi b'umuceri mu murenge wa Sake CORIMI,yakozwe mu gihe kingana n'umwaka n'amezi atatu.Ubutaka bwaguzwe miliyoni 65Frw naho ibikorwa byo kuyubaka byatwaye miliyoni 728Frw.Koperative CORIMI igizwe n'abanyamuryango 1197.