Perezida wa repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma aho Dr Uwamariya Valentine wari minisitiri w'uburezi yasimbuwe n'uwari umunyamabanga wa Leta muri iyo minisitiri Gaspard Twagirayezu naho Kayisire Marie Solange wari minisitiri wa Minema asimburwa na Maj Gen Albert Murasira.
Izi mpinduka zose zikubiye mu itangazo ryo kuri uyu wa kabiri Tariki 22 Kanama 2023 ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe.
Muri izi mpinduka, Maj Gen Albert Murasira wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo wagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi [Minema],yasimbuye kuri uyu mwanya Kayisire Marie Solange nawe ahita agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Prof Jeannette Bayisenge wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo akaba yasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr Valentine Wamariya wari usanzwe ari minisitiri w'uburezi.
Abanyamahanga ba Leta
Abagizwe abanyamabanga harimo Irere Claude wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro yakomeje Kuba umunyamabanga ariko ahindurirwa umwanya agirwa Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.Jeanine Munyeshuli yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari naho Eric rwigamba agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.Ni mu gihe Dr Claudine Uwera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije.
Hari kandi na Sandrine Umutoni wari Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko wasimbuye Bamporiki Edouard wari umaze igihe atawubarizwamo.
Abayobozi b'ibigo bya Leta
Abandi bayobozi bahinduriwe inshingano harimo Nadine Gatsinzi Umutoni wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rishinzwe kugenzura iyubahirizwa n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu [GMO], asimbura Rose Rwabuhihi wari umaze igihe muri uyu mwanya.
Ni mu gihe Nadine Gatsinzi wahawe kuyobora GMO, umwanya yari asanzweho wo kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera umwana [NCDA] wahawe Assumpta Ingabire wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Gaspard Twagirayezu minisitiri w'uburezi mushya

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Dr Valentine Uwamariya

Maj Gen Albert Murasira minisitiri wa Minema

Prof Bayisenge Jeannette minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo

Sandrine Umutoni umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'urubyiruko

Kayisire Marie Solange yagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minaloc

Ingabire Assumpta umuyobozi mukuru wa NCDA

Nadine Gatsinzi Umutoni,Umuyobozi mukuru wa GMO
English
Kinyarwanda


