Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Mapambano N.Cyriaque yavuze ko hari abayobora amakoperative baharanira inyungu zabo bwite, ugasanga ntibitaye ku banyamuryango ibituma koperative idatera imbere n'abanyamuryango bayo.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2025,mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'amakoperative wizihirijwe mu murenge wa Zaza ku rwego rw'akarere ka Ngoma.

Venancia Mukamana umwe mu banyamuryango ba koperative y'abahinzi b'umuceri ya CORIMI, avuga uyu munsi mpuzamahanga w'amakoperative,usanze hari aho amaze kugera mu iterambere abikesha gukorana n'abandi muri koperative.
Ati"Goronome yaje atubwira ati'mutere umuceri ku murongo tuti reka reka!uwo nguwo ibyo azanye biraducanga.Ariko abamwumviye tukabikora,twabonye umusaruro aho wakuragamo ibiro ijana,ubu urarenza ibiro 300 nabwo ukumva wahombye.Umuceri rwose ntako tutagira turarya ndetse bikanatuma n'indi myaka yose umuntu ayibona.Koperative yacu yaratwunguye [...], amafaranga naragendaga muri CORIMI bakanguriza umusaruro waza nkishyura, abana ndabarihirira bararangiza ntahungabanye na gake".

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Mapambano N.Cyriaque,avuga ko koperative ikwiye kuba umusemburo w'iterambere binyuze mu miyoborere myiza y'abayiyobora.
Ati"Kugira ngo koperative ikorene bisaba ko ikorera mu mucyo,bisaba kuyobora Amakoperative mukurikije amategeko kuko igihugu cyashyizeho amategeko agenga Amakoperative.Ntabwo rero ari ukubyuka mu gitondo gusa ngo njyewe nashinze koperative".
Visi Meya Mapambano yakomeje yihanangiriza abayobora amakoperative baharanira inyungu zabo bwite bakibagirwa abanyamuryango,ko ibyo bakora bizabagaruka kuko ni ukwica itegeko Kandi uwuryishe arabihanirwa.
Ati"Turashishikariza Amakoperative gukomeza guteza imbere imiyoborere,gukorera mu mucyo, kwirinda kunyereza umutungo wa koperative ahubwo mugashyira imbere inyungu rusange za koperative.Iki Ndagira ngo ngitindeho kubera ko duhura n'ibibazo cyane by'amakoperative ajyaho rimwe na rimwe ugasanga yakijije abayayobora kurusha uko akiza ba nyirayo[...].Korera mu mucyo ibyo amategeko akugenera nabyo birahari kuko ntabwo wahora wirukanka inyuma y'ikintu gusa udafitemo inyungu watayemo inshingano zawe ariko nturenge ku byo amategeko akugenera.
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'amakoperative ku rwego rw'akarere ka Ngoma,Koperative ihinga ikanatunganya umuceli yishyuriye abanyamuryanga 1180 Ejo heza.Mu rwego rwo kuzamura umusaruro w'umuceri mu karere ka Ngoma hagiye gutunganywa ibishanga bingana na hegitari 200 zizahingwamo umuceri.


























English
Kinyarwanda


