Rwamagana: Ifi yishe umusore nyuma yo kumurusha imbaraga ikamuroha  mu mazi

Umusore witwa Niyoyita Emmanuel wari utuye mu Murenge wa Gishari,yapfuye arohamye mu kiyaga cya Muhazi nyuma y'uko yakurikiye ifi maze ikamurusha imbaraga bikarangira imutuye mu mazi.

Urupfu rwa Niyoyita rwabaye kuri iki cyumweru Tariki 26 Mutarama 2025.Abaganiriye n'umunyamakuru wa Realrwanda.rw, batangaje ko Niyoyita Emmanuel w'imyaka 44 ,yapfuye akurikiye ifi yafashwe mu ndobani yarobeshaga ariko ntabashe kuyikura mu mazi .

Uwitwa Mushimiyimana Benon ,Mwishywa wa Nyakwigendera yagize ati" Amakuru nayamenye mpamagawe n'umubyeyi wanjye,yarambwiye ngo musaza wanjye yaguye mu mazi ,tumanutse dusanga byabaye . "

Yakomeje avuga uko yaguye mu mazi akurikiye ifi.

Ati" Kubera yarobaga adakoresha ubwato yakoreshaga indobani,yakuruye ifi noneho imurusha imbaraga ashotse mu mazi ayikurikiranye arananirwa agwamo."

Mushiki wa Niyoyita witwa Uwizeyimana Josephine yavuze ko musaza we wari ingaragu yaguye mu mazi akurikiranye ifi yafashwe mu ndobani.

Ati"Yarimo kuroba ,noneho ifi yanze kuvamo agenda ayikurikiranye arananirwa aratabaza ngo bamutabare ariko habura abazi koga ngo bamukuremo ."

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Gishari,Ntwali Emmanuel yasabye abaturage kwirinda kujya mu mazi badafite ibikoresho by'ubwirinzi .

Ati"Yarimo kuroba mu buryo butemewe noneho agiye akurikiye ifi ararohama .Icyo twabwira abaturage ni uko amazi yica ,ugiye mu mazi yakabaye hari icyo ajyamo agiye gukora kandi kizwi kandi uwugiyemo agomba kuba afite ibikoresho by'ubwirinzi.Turasaba abaturage kwirinda gukora uburobyi butemewe kuko ni icyaha gihanwa n'amategeko bikaba binangiza ibidukikije ."

Umuturanyi wa nyakwigendera witwa Mukabarisa Jeannette' avuga ko yahuye na nyakwigendera mu gitondo umwe agiye guhinga, undi agiye kuroba ni uko umusore Niyoyita abwira Jeannette ko arwaye inkorora n'ibicurane Jeannette amusaba ko yakwigumira mu rugo ibyo kuroba akabireka.

Jeannette akomeza avuga ko Niyoyita yanze gusubira mu rugo ahubwo akamubwira ngo nakomeze ajye" guhinga amusaba ko ni mugoroba ari bumujyane kumugurira ikigage dore ko yari"yaraye amusabye ko bajyana ku muhanda akamugurira'akagage Jeannette akabyanga kuberako imvura yari yaguye ati"icyambanaje nuko navuye guhinga nkumva bambwira ko Niyoyita apfuye nta kindi nahise nkora nahise njya kureba niba aribyo mpageze nsanga bari kumushakiririza mumazi"

Nyuma yo gukura mu mazi umurambo wa nyakwigendera Niyoyita, bahise bamujyana mu buruhukiro bw'ibitaro bya Rwamagana gukorerwa isuzuma.

Umusore yaguye mu kiyaga cya Muhazi arapfa

Ikiyaga cya Muhazi nicyo cyahitanye nyakwigendera Niyoyita

Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw