Ibyihariye ku bakobwa batatu b'umuherwe Dangote batangiye kumusimbura ku buyobozi

Abakobwa batatu b’umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote, batangiye kugira uruhare runini mu kuyobora ibice bitandukanye by’imishinga y’umuryango wa se, mu gihe uyu muherwe atangiye kugenda akura akarenge mu micungire ya buri munsi y’ibigo bimwe na bimwe, yibanda cyane ku ruganda rwa lisansi n’inganda z’ibikomoka kuri peteroli.

Aliko Dangote, umucuruzi ukomeye muri Nigeria ndetse akaba n’umuntu ukize kurusha abandi muri Afurika, akomeje gushyira abakobwa be batatu imbere mu buyobozi bw’ubucuruzi bwe – igikorwa gifatwa nk’ikimenyetso cy’uko ategura abasimbura be kandi yifuza ko umurage w’umuryango we ukomeza.

Uko bigaragazwa na Bloomberg, Dangote afite umutungo ubarirwa muri miliyari $28.5 (nk’uko byari bimeze ku itariki ya 28 Nyakanga), kandi yatangiye bucece kuva mu nshingano zo kuyobora inama z’ubuyobozi.

Mu kwezi kwa Kamena, uyu mugabo w’imyaka 68 y’amavuko yeguye ku buyobozi bw’uruganda rwa Dangote Sugar Refinery. Ku wa gatanu uheruka, yeguye kandi ku mwanya wa Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Dangote Cement – ikigo gikomeye cyane mu bigize iryo tsinda – mbere y’uko atangiza ku mugaragaro uruganda rwa lisansi rwa miliyari $20.

Uyasimbuye ku buyobozi bwa Dangote Cement ni Emmanuel Ikazoboh, wahoze ayobora Ecobank Transnational Incorporated, winjiye muri Dangote Cement mu 2014.

Mariya Dangote, imfura ya Dangote, yinjiye mu nama y’ubuyobozi ya Dangote Cement. Nk’uko itangazo ry’ikigo ribivuga, yashyizwe kuri uwo mwanya hagamijwe gufasha kompanyi gukomeza kugira imbaraga no kuba ihagaze neza mu gukora inyungu zirambye. Ubuhanga bwe mu miyoborere y’imikorere itandukanye n’icyerekezo gifatika ni bimwe mu byamushyize imbere.

Mariya yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri Dangote Sugar Refinery guhera mu 2022, nyuma yo kuyobora igenamigambi, imishinga yo kwihaza mu byo ikigo gikenera no kuvugurura ikoranabuhanga guhera mu 2019. Yari asanzwe akorera nka mpuguke mu miyoborere n’ibibazo by’ingaruka z’ubucuruzi muri Dangote Industries Limited (DIL), ikigo kinini gihuza ibindi byose bya Dangote, aho yinjiye mu 2016 nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza (MBA) muri Coventry University mu Bwongereza.

Nanone, Mariya ari mu nama y’ubuyobozi ya Dangote Peugeot Automobiles Nigeria, ikora ikanacuruza imodoka za Peugeot mu gihugu.

Ubu, Mariya na mushiki we umwe bicaye mu nama y’ubuyobozi ya Dangote Cement, kompanyi ya gatatu ikomeye muri Nigeria, ifite agaciro kagera kuri N8.34 triliyoni ($5.4bn) kugeza ku ya 28 Nyakanga.

Halima Dangote – Dangote Cement, DIL, NASCON, Family Office

Halima Dangote yashyizwe mu nama y’ubuyobozi ya Dangote Cement hakiri kare mu 2022, nyuma y’urupfu rwa nyirarume Sani Dangote, wahoze ari visi perezida wa DIL. Kuva mu 2019, Halima ni umuyobozi mukuru wungirije muri DIL. Yabaye kandi umuyobozi mukuru wa Dangote Flour Mills, aho yayoboye gahunda yo guhindura imikorere yacyo kugeza aho kigurishwa na Olam Group yo muri Singapore.

Hagati ya 2014 na 2016, yari umuyobozi mukuru muri NASCON Allied Industries, indi kompanyi ya DIL, kandi kugeza ubu aracyari mu nama y’ubuyobozi yayo nk’umuyobozi utari mu kazi ka buri munsi.

Mu 2023, Halima yahawe inshingano zo gushinga no kuyobora "Dangote Family Office" iherereye Dubai. Ni n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umuryango w’ubugiraneza wa Aliko Dangote Foundation.

Fatima Dangote – DIL, NASCON

Fatima Dangote, umukobwa wa gatatu, ni umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo y’ubucuruzi muri DIL. Ashinzwe igenamigambi ry’ubucuruzi, itumanaho, kugura no gutunganya ibikenerwa n’ibindi bikorwa byose mu itsinda rya Dangote.

Yigeze kuba impuguke mu bijyanye n’uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi ndetse anaba umufasha wa hafi w’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imishinga n’ibaruramari.

Mu kiganiro yagiranye na The Africa Report mu mwaka ushize, yavuze ko bafite intego yo kugabanya cyane ingano y’isukari itumizwa hanze. Yagize ati: “Nigeria iracyatumiza hanze 90% by’isukari ikeneye. Isukari ituruka mu gihugu ni munsi ya 10%. Ariko kubera gahunda ikomeye ya Backward Integration, Dangote izabasha kugabanya iyo ngino y'isukari mu gihe cya vuba.”

Fatima ari mu nama y’ubuyobozi ya NASCON kuva mu 2023 kandi mbere y'aho yayoboye ubucuruzi n’igenamigambi, imenyekanishabikorwa, ibijyanye no gutanga ibicuruzwa n’imyidagaduro y’iyo kompanyi kuva mu 2016.

Fatima anakorana bya hafi na Aliko Dangote Foundation ndetse akunze kugaragara hamwe na se mu ruhame. Mu kiganiro yagiranye na CNN umwaka ushize, yamusobanuye nk“umukozi w’intangarugero.” Abajijwe niba se ari umuntu wihutira gusaba byinshi nk’umubyeyi, yasubije ati: “Yego, ari mu bantu bakomeye. Ntekereza ko atwitegaho byinshi birenze ibyo yategereza ku bandi, kandi iyo ufite umubyeyi nkawe, ibintu byose bigomba kuba byuzuye, nta cyo usimbuka.”

Ubucuruzi bukomeje kwaguka

Nubwo yeguye ku buyobozi bw'uruganda rwa sima, Dangote arashyira imbaraga mu nganda rw'ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba. Vuba aha batangije uruganda rw'ifumbire rufite agaciro ka miliyari $2.5 i Lagos ndetse n’uruganda rukora lisansi rwabashije gutangira mu 2024, rukora litiro 650,000 ku munsi. Mu Ugushyingo umwaka ushize, yongeye gufungura uruganda rutunganya inyanya i Kano.

DIL yavuze ko Aliko Dangote agiye gushyira umutima ku ruganda rwa lisansi,ifumbire, ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’umubano n’inzego za Leta.

Muri uku kwezi, yatangaje umugambi wo kuzamura ubushobozi bw’uruganda rw'ifumbire bwikube kabiri bitarenze 2028 ndetse no kongera ubushobozi bw’uruganda rwa lisansi kugera kuri litiro 700,000 ku munsi. Yatangaje kandi ko bazubaka icyambu kinini kurusha ibindi muri Nigeria, kizajya gikorera ibikorwa by’ubucuruzi by’inganda z’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli.

Hanashyizwe umukono ku masezerano ya miliyari $3 na Leta ya Ethiopia kugira ngo hubakwe uruganda rw'ifumbire mvaruganda i Gode, mu Ntara ya Somali.

Mu ijambo yavuze mu 2019 i Lagos, Dangote yashimye uruhare abakobwa be bagira mu muryango.

Yagize ati: “Abakobwa banjye batatu, Mariya, Halima na Fatima, bose ni abayobozi bakuru mu itsinda ryacu, kandi ndabizeza ko bafite uruhare rukomeye cyane mu ntsinzi y’ibikorwa byacu.”