
Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yibukije abatuye aka karere ko ubukene buhari ariko hakenewe imbaraga mu kuburwanya kugira ngo buhashywe burundu binyuze mu gukora cyane ndetse no gukora kinyamwuga.
Ibi umuyobozi w'akarere ka Ngoma yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025 mu gikorwa cy'umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata,ku rwego rw'akarere wabereye mu murenge wa Mutenderi.
Uyu muganda waranzwe n'ibikorwa byo gusukura umuhanda Mutenderi-Sake aho hasibuwe inzira z'amazi zawo (imiferege) mu rwego rwo kuwurinda ko amazi akomeza kuwangiriza.
Muri uyu muganda kandi hanasibwe ibinogo biwurimo byabangamiraga urujya n'uruza ndetse n'imihahirane.Abakoresha uyu muhande ariko bo ku ruhande rwa Mutenderi aho uri,bavuze ko uyu muhanda wari ikibazo kuko ibinyabiziga bitwaye ibiribwa n'abantu byagorwaga kuhanyura bitewe n'ibinogo byari birimo byatewe n'imvura.
Mugiraneza Frederiko wo mu mudugudu wa Tonero akagari ka Mutenderi umurenge wa Mutenderi yagize ati"Ibintu byari byaratumye ubangama ni aya mazi yari yarawucukuye bituma wangirika cyane hazamo ibi binogo ariko kuba twahahiriye tukawukora hari ikintu bitanze cyane.Ubundi wabangamiraga ibinyabiziga n'abantu bavaga Mutenderi bajya Matongo ndetse n'abambukaga bajya Sake bajyanye imyaka mu masoko".
Mugenzi we yagize ati"Umuntu kumanuka ku igare cyangwa Moto byari ibintu bigoye ariko ubwo wakozwe urabona ko ntakibazo kizongera kubaho kuko umuntu azajya ahaca nta kibazo nta n'icyo yikanga"."
Gahunda yo gukura abaturage mu bukene
Muri uyu muganda,umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,yibukije abaturage ko ubukene buhari muri aka karere, bityo ngo hakenewe gukora cyane kugira ngo bucike.
Ati"Turacyafite ubukene ariko kugira ngo tubuvemo biradusaba gukora cyane.
Niba ari umuntu ukaragije inka ngo uyibyaze umusaruro,ukwiye kubikora neza aho kubikora nk'uwuri kwikiza.Hanyuma niba uhinga,hinga neza kijyambere ukoresha ifumberi.Niba wezaga ibiro 100,uharanire kuva ku biro 100 ugere ku biro 400".
Meya Niyonagira yibukije abaturage ko urugendo rwo kuva mu bucye rutagaragarira ku kuba ubasha kwishyura ubwisungane, ahubwo bigaragazwa n'impinduka mu mibereho n'iterambere bigaragarira buri muntu.
Ati" Umugore agahaguruka akitakuma ngo niguriye igitenge.Ukwiye guhaguruka ukitakuma ngo wiguriye igitenge cya 2500? Ubundi se utakiguze wakambara ubusa ukagenda mu muhanda?Ibyo ni inshingano zawe,ni inshingano zanyu abagabo muri aha ngaha zo kubigugurira abagore banyu ndetse mukarenga aho mubagurira rondoni mukabagurira wagisi [...],ibyo ni ubuzima busanzwe".
Yakomeje agira ati" Mubidasanzwe ukwiye gufata mikoro kugira ngo uvuge imbere y'abantu,ni ukuvuga ikintu wagezeho gifatika.Uhagurutse ukambwira uti'narimfite inzu yendaga kwangaho ariko ubu narayubatse,nayishyizeho igitebe kiyishyigikira hanyuma ndayikinga kuko nakuyeho urugi rw'urubaho nshyiraho urwa metalike.Aho mpita nkora imibare nkakuba ibyo byose washyizeho nkasanga ni ibihumbi 400,ubwo ngahita mvuga ngo yarakoze.
Mu bindi Kandi,ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma bwasabye abaturage kwitegura imvura ishobora kuzagwa muri uku kwezi kwa Gatanu kuko ishobora kuzateza ibiza.Muri uko kwitegura,ni ukuzirika ibisenge by'inzu zabo ntizigurukanwe n'umuyaga.Barasabwa kandi ko mu gihe imvura irimo kugwa,bagomba kwirinda kugama mu nsi y'ibiti, kwirinda guhagarara hanze barimo kureka amazi ndetse no kwirinda gucomeka no gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga.