Byakaze RRA yerekanye ibihano bikakaye bizahabwa abaguzi n'abacuruzi basuzugura EBM

Ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (Rwanda revenues Authority RRA) gitangaza ko kigiye guhagurukira abanyereza umusoro ku bushake kigashyira mu bikorwa amategeko arebana no guhana bikomeye abaguzi, aho bazamburwa ibyo baguze batahawe EBM ndetse n'abacuruzi banyereza imisoro biciye mu kwanga gutanga no gusaba inyemezabuguzi za EBM bazafungirwa ubucuruzi.

Ibi bikubiye mu itangazo RRA yashyize ahagaragara nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru.Ni mu gihe nta mucuruzi ugiha umuguzi inyemezabuguzi rimwe n'iyo ayimusabye amubwira ko yagize ikibazo.Gusa iyo umukozi wa RRA ahageze,arayimwereka.

Umukiriya utarifuje gutangazwa amazina ye waganiriye na Realrwanda.com wo mu karere ka Rwamagana, yavuze ko hari igihe yagiye kugura Jus muri imwe mu maguriro (Supermarkets) mu mujyi wa Rwamagana,asabye fafitire ya EBM umucuruzi aramuseka ndetse n'inshuti y'uwo mucuruzi.

Ati"EBM abacuruzi inaha barazimana.Nagiye kugura Jus hariya hafi ya Merez ubwo nsabye inyemezabuguzi umugabo ucuruzamo,arandeba aranseka ngo urayishakira iki se ko ibyo ushaka twabiguhaye.Undi mugabo wari uhagaze hafi bigaragara ko ari inshuti ye arandeba arambaza ngo iyo EBM se hari uwayigutumye? ubwo nyine bampuriyeho mpita nigendera atayimpaye basigara banseka".

Gusa abacuruzi nk'abo ndetse n'abandi bahitashamo abaguzi kubaha EBM cyangwa kubireka bahagurukiwe.Batamuliza Hajara,Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, yavuze ko ubu abazajya bagaragaraho kudatanga fagitire ya EBM bazajya bafungirwa ibikorwa mu gihe cy’ukwezi kose cyane ko hari abafatirwa muri aya makosa inshuro nyinshi.

Ibi kandi bishimangirwa n'itangazo RRA yashyize ahagaragara rigira riti"Bimaze kugaragara ko hari abacuruzi binangiye bakaba bakomeje kudatanga inyemezabuguzi za EBM cyangwa abahitishamo umuguzi kumuha cyangwa kutamuha EBM,RRA iramenyesha abacuruzi n'abaguzi ko uwo muco ugomba gucika burundu mu Rwanda.Ni muri urwo rwego ingamba zizakurikizwa".   

Iri tangazo rikomeza rigaragaza ibihano bikakaye biteganyijwe ku baguzi ndetse n'abacuruzi badashyira mu bikorwa icyo amabwiriza avuga ku gutanga EBM.

Rigira riti"Umuguzi wese udafite inyemezabuguzi ya EBM yaguriyeho ibicuruzwa afite,ibyo bicuruzwa bizajya bifatwa bitezwe cyamunara.Umucuruzi wese uzafatwa yacuruje atatanze inyemezabuguzi ya EBM;azacibwa ibihano,hazakorwa ubugenzuzi bw'ibicuruzwa bye kugira ngo ibyo yacuruje byose atatangiye inyemezabuguzi abicirirwe umusoro byose,azakurikiranwa mu butabera ku cyaha cyo kunyereza umusoro abigambiriye ndetse n'ubucuruzi bwe buzafungwa mu gihe cy'iminsi 30".     
               
Abacuruzi kandi bigeze gucibwa amande y'uko batatanze inyemezabuguzi ariko bakaba barinangiye kuyatanga,bahawe igihe ntarengwa cyo kuba bayatanze cyangwa bagafungirwa ubucuruzi bwabo.

Itangazo rirakomeza riti"Abantu Bose bakorewe inyandikomvugo imenyesha icyaha cyo gucuruza udatanze inyemezabuguzi ya EBM cyangwa atanga iyitubya umusoro ndetse bakanatangazwa mu bitangazamakuru barasabwa kuba bamaze kwishyura amande baciwe bitarenze kuwa mbere tariki 28 Ugushyingo 2022.Abatazabyubahiriza bazafungirwa ubucuruzi kubera ko bacuruje batubahiriza amategeko".

RRA ivuga ko mu mwaka wa 2020 abantu 1828 bari banyereje miliyoni 600 bahabwe,mu mwaka wa 2021 hahanwa abantu 13 banyereje miliyoni 719 mu gihe muri uyu mwaka wa 2022 utarashira hamaze guhanwa abantu 1500 banyereje imisoro ihwanye miliyoni 600.Ugereranyije uko abahanwe muri iyo myaka imibare yabo yagendaga ihindagurika biragaragara ko bageze mu 2021 baragabanuka bitewe nuko bakurikizaga amategeko,ariko bageze muri uyu mwaka bariyongera bivuze ko biraye maze itegeko bararyirengagiza.

Umunyamakuru wa Isango Star Emmilienne Kayitesi abaza Ikibazo ubuyobozi bwa RRA mu kiganiro n'itangazamakuru

Batamuliza Hajara komiseri wa RRA ushinzwe imisoro y'imbere mu gihugu ari mu kiganiro n'itangazamakuru 