Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,Yussuf Murangwa,yavuze ko mu 2025 ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,1% naho mu 2026 buzamuke bugera kuri 7,5%, mu 2027 bugere kuri 7,4% na 7% mu 2028.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025 ubwo yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko, Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025/26 yazamutse ku kigero cya 21% ugereranyije n’amafaranga yakoreshejwe muri uyu mwaka.
Yagaragaje ko muri iyi ngengo y’imari hazakoreshwa amafaranga angana na miliyari 7.032,5 Frw. Aya mafaranga agizwe n’ayazakusanywa imbere mu gihugu miliyari 4.105,2 Frw harimo miliyari 3.628,0 Frw zizava mu misoro mu gihe miliyari 477,2 Frw zizakusanywa mu bundi buryo.
Inkunga zizaba zingana na miliyari 585,2 Frw mu gihe inguzanyo zo hanze zizaba zingana na miliyari 2.151,9 Frw.
Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe, ni ukuvuga mu mishahara y’abakozi n’ibindi bikorwa bya guverinoma angana na miliyari 4.352,9 Frw mu gihe azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari n’indi mishinga angana na miliyari 2.679,5 Frw.
Ni ingengo y’imari yazamutse bigizwemo uruhare n’amafaranga leta iteganya kuzakura mu misoro itandukanye yashyizweho.
Minisitiri Murangwa yavuze ko iyi ngengo y’imari izibanda ku mishinga irimo kubaka Ikibuga cy’Indege gishya cya Kigali kiri i Bugesera.Imirimo yo kucyubaka mu ngego y'imari ya 2025/2026,izatwara miliyoni 600$ avunjwe mu manyarwanda agahwana na miliyari 853,6 (853,6 Frw).Imirimo yo kucyubaka ikazasozwa mu 2028.
English
Kinyarwanda


