
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubukene mu Banyarwanda bwagabanyutse mu myaka irindwi ishize ariko bugaragaza uturere 10 dukennye kurusha utundi twiganjemo utwo mu ntara y'Amajyepfo n'iy'Uburengerazuba.
Ni ubushakashatsi bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025,bukaba ari Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bwakozwe mu 2024.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubukene mu Banyarwanda bwagabanyutse mu myaka irindwi ishize bitewe n’imirimo myinshi yahanzwe, ituma ibyo Umunyarwanda yinjiza birushaho kwiyongera,bukaba bwarakozwe mu mezi 12 y'umwaka wa 2024, bukorerwa ku ngo 15.066.
Ubukene mu Rwanda bwaragabanyutse, buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.
Ubukene mu bice by’imijyi bugeze kuri 16,7% mu gihe mu bice by’icyaro bugeze kuri 31,6%. Ubukene bukabije mu mijyi buri kuri 3,1% mu gihe mu byaro bugeze kuri 6,4%.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu turere 10 dukennye kurusha utundi harimo dutanu two mu ntara y'Amajyepfo aritwo Nyamagabe, Gisagara, Nyanza,Nyaruguru na Kamonyi ndetse na dutanu two mu ntara y'Uburengerazuba aritwo Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu na Karongi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yavuze ko ukugabanyuka k’ubukene ari ishusho y’ibyo igihugu cyakoze muri gahunda yo kwihutisha iterambere ariko binagirwamo uruhare na gahunda zishyirwa mu bikorwa na Leta n’abafatanyabikorwa bayo zazamuye imibereho y’Abanyarwanda.
Ati “Bigaragaza aho twavuye, ibintu bidasanzwe twagezeho bikanahamya ubufatanye mu cyerekezo cyiza dufite. Imibare iri muri iyi raporo igaragaza uburyo imibereho y’Abanyarwanda yazamutse.”
Akomeza agira ati “Byagizwemo uruhare cyane cyane n’imbaraga Leta yashoye muri gahunda zitandukanye, gahunda zirambye zigamije kuzamura imibereho y’abaturage zagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage.”
NISR igaragaza ko kugira ngo Umunyarwanda abashe kubona ibiribwa n’ibindi by’ibanze nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, bimusaba kuba afite nibura 560.027 Frw mu mwaka.
Kugeza ubu Umunyarwanda ku mwaka yinjiza 1040$. Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe yari 1.374.214, mu gihe intego y’igihugu ari uguhanga ibihumbi 250 buri mwaka.
EICV7 igaragaza ko ingo miliyoni 1,5 zavuye mu bukene mu myaka, bivuze ko ubukene bwagabanyutseho 12,4% mu myaka irindwi ishize.
Imibare y'ubwo bushakashatsi igaragaza ko ingo zakiriye amafaranga yavuye mu mahanga zageze kuri 59% mu 2024, zivuye kuri 23% mu 2017, zirimo izigera kuri 36% z’abantu batuye mu bice by’icyaro. Izi ngo zose zakiriye miliyoni 198 Frw mu mwaka umwe.