Leta y'u Burundi yakuyeho itegeko risaba abinjira mu gihugu kwipimisha Covid-19 ibintu byatumaga abinjira bishyura amadorari y'amerika 15 ku gipimo cya Covid-19 baba abakoreshaga inzira z'ubutaka ndetse n'iz'ikirere.
Abagenzi binjiraga mu gihugu cy’u Burundi basabwaga kwipimisha Covid-19 bakishyura amadorari ya Amerika 15, byibura ibihumbi 15 by’amanyarwanda .Ibintu bamwe mu baturage bagaragaje nk’ikibazo kibakomereye banasaba ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi kugabanya igiciro cyo kwipimisha cyangwa kikavaho.
Ibi kandi bikaba byaranaganiriweho n’abayobozi b’intara ya Kirundo mu Burundi ndetse n’Intara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo mu Rwanda, mu nama yabaye umwaka ushize tariki 8 Ugushyingo ibera ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi wa Nemba mu karere ka Bugesera,maze abayobozi ku ruhande rw’u Burundi biyemeza kujya gukora ubuvugizi.
Nyuma y’iyo nama,umusaruro w’ibyo biganiro ukaba ubonetse aho Leta y’u Burundi yakuyeho itegeko ryo kubanza kwipimisha Covid-19 ku bagenzi binjira mu gihugu ibinyujije mu itangazo rya Minisiteri y’ubuvuzi rusange no kurwanya SIDA.
Itangazo rigira riti”Igipimo cya Covid-19 nti kigicyenewe ku bagenzi binjira mu Burundi banyuze mu nzira zitandukanye binjira,haba inzira zo mu kirere,ku butaka ndetse n’izo mu mazi.Ku Ku bagenzi basohoka, ikizamini cya PCR kirakenewe gusa ku bajya mu bihugu bigisaba mbere yo kugera ku butaka bwabyo”.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibipimo bya Covid-19 mu baturage bizakomeza nk’uko bisanzwe ndetse n’ingamba zo kwirinda iyi ndwara bizakomeza mu gihugu hose.
English
Kinyarwanda


