Ababyeyi barerera mu bigo by'amashuri bitandukanye byo mu karere ka Rusizi baratunga agatoki bimwe mu bigo by'amashuri guha abanyeshuri ibiryo bitaboneye nko gufata ibiryo bari basanzwe barya hanyuma bakabisimbuza kubagaburira imyumbati n'ibishyimbo bya buri munsi.
Ubusanzwe ibigo by'amashuri mu karere ka Rusizi abana bagaburirwaga indyo iboneye aho wasangaga babavangira bakabagaburira umuceri, akawunga, ibijumba,n'ibishyimbo ndetse hari aho wasangaga barenzaho imbuto nyuma y'ifunguro rya Saa sita nk'imineke n'izindi mbuto ziboneka muri aka karere.
Mu babyeyi baganiriye na Realrwanda.com barerera mu bigo bitandukanye muri kano karere,bavuga ko bidakwiriye ko abana bagaburirwa imyumbati n'ibishyimbo bya buri munsi nubwo kubirya rimwe na rimwe ntacyo byaba bitwaye ariko ntibibe buri munsi,bityo bagasaba ubuyobozi Bureberera amashuri kubikurikirana kugirango ibigo byikubite agashyi maze bigaburire abana indyo yuzuye.
Dancille Mukamana urerera mu kigo kimwe cyo mu murenge wa Gikundamvura yavuze ko buri uko abana batashye bavuye ku ishuri,bamubwiraga ko bariye imyumbati n'ibishyimbo arabihakana nyuma agenzuye asanga niko bimeze.
Yagize ati:"Mfite abana muri icyo kigo iyo batashye bavuga ko bariye imyumbati n'ibishyimbo.Bagitangira kubimbwira nagize ngo ni iby'abana banjye banambeshya mfata umwanzuro wo kubaza abandi bahiga nabo bambwira ko ari uko bimeze barya imyumbati n'ibishyimbo kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu w'ikindi cyumweru."
Djuma Kalisa afite abana biga mu ishuri ry'incuke (Gardienne) mu ishuri rimwe ryo mu Murenge wa Bugarama,avuga ko bava ku ishuri bamubwira ko bahora barya ibiryo bimwe by'imyumbati n'ibishyimbo akibaza impamvu abana bato bagaburirwa gutyo bikamuyobera.
Ati:"Abana bakuru bahabwa ibyo biryo ariko se umwana wiga muri Gardienne koko kugaburirwa imyumbati icyumweru kikirenga si ikibazo?bishobora gutera ibibazo bitandukanye ku bana nko kugwingira no kurwara indwara zijyanye n'imirire mibi.
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Rusizi Ushinzwe imibereho Myiza y'Abaturage Madame Dukuzumuremyi Anne Marie, avuga ko ibyo bidakwiye ko ibigo bikora bene ayo makosa kuko bitemewe kugaburira abana bato bene iyo ndyo dore ko abayobozi b'ibigo bagiriwe inama zitandukanye zatuma ifunguro ryo ku ishuri ribasha kuboneka zirimo iz'uko ibigo by'amashuri bigomba kugira uturima tw'igikoni kugirango twunganire muri iyi Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.
Yagize ati:"Ntibikwiye ko abana bato bagaburirwa imyumbati n'ibishyimbo kuko byateza ibindi bibazo.Abayobozi b'ibigo barasabwa kugira uturima tw'igikoni duhingwamo imboga bityo zigafasha muri School Feeding."
Hari n'ibigo by'amashuri byo mu karere ka Rusizi usanga mu bubiko bwabyo harimo ibiribwa bitandukanye byakagimbye kwifashishwa mu kugaburira abana birimo umuceri,akawunga,ibishyimbo n'amavuta ariko ugasanga bimwe icyo bimaze ari ibyo kwereka abagana iki kigo yaba abayobozi baturutse ku Karere cyangwa abavuye mu nzego z'uburezi ko abana barya indyo zitandukanye ahubwo babeshya.Hari n'igihe iyo hamenyekanye ko bari abashyitsi bari buze, bateka uwo muceri cyangwa ubugari buturuka ku bigori (akawunga)maze abanyeshuri bakabiheruka ubwo bagasubizwa ku myumbati n'ibishyimbo.Hari nubwo batira abacuruzi imwe mu miceri,akawunga n'ibishyimbo byerekwa abayobozi bahava bigasubizwa ababibatije.
Nsengumuremyi Denis Fabrice/Realrwanda.com
English
Kinyarwanda


