Rulindo:Imbamutima za Mukamana warokotse Jenoside waremewe n'abaturage n'ubuyobozi

Ubuyobozi n’abaturage b'umudugudu wa Cyondo,basuye kandi banaremera Mukamana Beretirida,utuye muri uwo  mudugudu akagari ka Rwamahwa,umurenge wa Base,akarere ka Rulindo, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baramuremera aho bamuhaye ibikoresho by'isuku ndetse n'ibiribwa.

Igikorwa cyo kuremera Mukamana Beretirida cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025 mu rugo rw'uyu mubyeyi ruherereye mu mudugudu wa Cyondo,gikorwa mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside muri iyi minsi 100 yo kwibuka.

Mukamana Beretirida warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yashimiye cyane ubuyobozi bw'umudugudu wa Cyondo uburyo bwamutekerejeho bukaza kumusura bumuzaniye n'ibiribwa ndetse n'ibikoresho by'isuku.

Ati“Jenoside yakorewe Abatutsi n'ubwoyantwaye ababyeyi n'abavandimwe nkasigara ngenyine, ibi binyeretse ko nta kiri ngenyine kuko mfite abantekereza bakansura kandi ntagomba guheranwa n'agahinda mbafite."

Munyaneza Daniel umukuru w'umudugudu wa cyondo ,yavuze ko n'ubwo Jenoside yatwaye yadutwaye abacu, ko " tutagomba guheranwa n'agahinda ,ahubwo muri iyi minsi 100 twibuka tugomba kubazirikana, tukabasubiza agaciro n'icyubahiro bambuwe bazira ukobaremwe,arinako dukomeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Yavuze ko kandi bazakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwibuka, no kuba hafi abarokotse Jenoside kuko bibatera imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kurwanya umuntu wese uhakana, upfobya ,ushaka gusubiza u Rwanda inyuma.

Uhagarariye IBUKA mu murenge wa Base Hakizimana Aloys yashimiye,ubuyobozi n'abaturage b'umudugudu wa cyondo uburyo bakomeje kwita no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,ari nako yihanganisha uyu mubyeyi wabuze abe bishwe muri Jenoside.Yasabye abaturage ba Cyondo  gukomeza guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babinyujije cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Umukozi w'umurenge wa Base ushinzwe imibereho myiza,Mukagateburanyi Julienne, yasabye ubuyobozi n'abaturage ba Cyondo bose kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo,no gukomeza kuba hafi abarokotse kugirango badakomeza guheranwa nagahinda.

Ati:"Dukomeze gukangurira buri wese gukomeza kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya Jenoside n'abayihakana mu buryo bwose bakoresha, dukomeze kandi kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kuko bibafasha kwirinda kwigunga,no guheranwa n'agahinda".

Ubuyobozi n'abaturage b'umudugudu wa Cyondo bakomeje kwegera abarokotse Jenoside, babahumuriza,babaremera,kugirango bumveko bataribonyine,arinako bibatera imbaraga zo gukomeza kwiyubaka.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure/Realrwanda.rw