Umwana muto warerega barumuna be bane batawe na nyina harimo iw'ukwezi kumwe yahinduriwe ubuzima

Jackson Tito, umwana w'umuhungu w'imyaka 14, wari warakoze ku mitima ya benshi nyuma yo kugaragara arwana no kurera barumuna be bane, ubu yahawe ubufasha bwo gukomeza amashuri ye bitewe n'inkunga y'abagiraneza benshi.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Jackson yumvikanye avugana kuri telefone n'umwe mu bagiraneza, wamwemereye buruse yo kwiga ku Ishuri rya Visa Oshwal. Ibi byamuhaye amahirwe yo gusubira ku ishuri nubwo ubuzima bwe bwari bwaramukomereye.

Barumuna be bane na bo bemerewe kujya ku ishuri, babifashijwemo n'abagiraneza bishyize hamwe kugira ngo bafashe uyu muryango.

Ubu bufatanye bwatumye abana bose babona amahirwe yo gukomeza amashuri yabo, bityo umutwaro wari uremereye Jackson ugabanuka cyane.

Mu kiganiro cya telefone cyari cyuzuyemo amarangamutima nyuma yo kumenya aya makuru, Jackson yashimiye cyane abamufashije.

Jackson ati"Murakoze cyane kuri aya mahirwe mumpaye,".

Uko ubuzima bwa Jackson bwahindutse

Abanyakenya benshi bagaragaje ibyishimo n'ishimwe ku bagiraneza bafatanyije guhindura ubuzima bwa Jackson Tito.

Umwe mu bagize uruhare muri iki gikorwa yavuze ko ari urugero rwiza rw'ubumuntu.

Ati"Ibi ni ubumuntu nyabwo. Ndashimira byimazeyo buri wese wagize uruhare mu gufasha uyu muryango. Imana ikomeze kubongerera imigisha".

Ibi byabaye nyuma y'uko amashusho ababaje agaragaje Jackson ateka ku ziko rya gakondo ari gutegurira barumuna be amafunguro, mu gace ka Kitui, umwe muri bo amureba yitonze n'urukundo.

Jackson yavuze ko nyuma yo gutereranwa, yisanze ari we usigaye ufite inshingano zo kurera barumuna be wenyine, mu buzima bugoye cyane kandi nta nkunga ihagije.

Kwihangana kwe, urukundo n'ubwitange yagaragaje byakoze ku mitima y'abantu benshi muri Kenya no hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Ubutumwa ku mubyeyi we

N'ubwo yari ahanganye n'ibibazo bikomeye, Jackson yakomeje kwita kuri barumuna be buri munsi, abaha urukundo n'ibikenerwa by'ibanze.

Yavuze ko atabikoraga ategereje kuzabihemberwa mu gihe kizaza ahubwo abikora kubera ko ari barumuna be.

Yagize ati"Ndabikora kuko ari barumuna banjye kandi ndi imfura. Ntabwo ntegereje ko bazanyishyura mu gihe kizaza, ariko nibibuka ibyo nabakoreye, na byo byaba byiza".

Jackson yanavuze ko yifuza gusaba nyina guhagarika kubyara abandi bana, ahubwo akita ku bo asanzwe afite, kuko inshingano yari yarikoreye zari zimurenze kandi zikamugora cyane.