Nyagatare:Barishimira isoko bubakiwe nyuma y’uko banyagirwaga n'ibicuruzwa byabo bikangirika

Abaturage batuye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare Akagari ka Kamagiri umudugudu wa Kimoramo bishimiye isoko bubakiwe nyuma y’uko mbere bajyaga barirema imvura yagwa bakanyagirwa ndetse n' ibicuruzwa byabo bikangirika.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro iri soko wabaye tariki 26 Kanama 2025 aho abaturage bo mu kagari ka Kamagiri ko mu murenge wa Nyagatare bari mu isoko rya Kimoramo ryemerewe kurema iminsi ibiri mu cyumweru ariyo kuwa Kabiri no kuwa Gatanu.

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Kimoramo bavuga ko bishimira leta y'u Rwanda kuba yarabatekerejeho ikabaha isoko ko ryari rikenewe kandi riziye igihe .

MPINGANZIMA Mariana umwe mu bacururiza muri iri soko yagize ati "Turishimiye kuko mbere byabaga bigoye gucururiza hasi aho imvura yagwaga ikangiza ibintu byacu n'izuba ryabaga ari ryinshi.Ibyo byose bikaba imbogamizi ku bucuruzi bwacu.Ubu rero ibyo byose byarakemutse".

NKURUNZIZA Francois yagize ati"Mbere twacururizaga munsi y'igiti cy'ihwa cyari aha kandi abantu bakaboneka ari bacye ariko ubu ibintu bimeze neza uracuruza bikagenda Kandi abantu bakaza ari benshi ku buryo n'ibicuruzwa wazanye bishira.Turashima cyane leta y'u Rwanda kuko atari ubuyobozi bwiza ibi byose ntibyabaho".

NTAVUGIRA Fred uzwi nka RUSHIRABWOBA akaba ari nawe Rwiyemezamirimo wubatse isoko, yavuze ko nawe yishimira kubona abaturage barikwishimira igikorwaremezo bahawe kubera leta nziza kandi nawe akaba yarabigizemo uruhare, ariko anavuga ko nawe hari ibyo asaba leta.

Yagize ati"Ubu nagiranye amasezerano n'ubuyobozi bw'Akarere mbere y’uko nubaka iri soko kuko naryubatse mu mafaranga yanjye, ariko nemeranya na leta ko ni nsoza kuryubaka nzakoreramo imyaka 10 ariko twari tuziko hazagenda byibuze miriyoni 100Frw none hamaze kugenda arenga miliyoni 500frw, ubwo rero nasabaga leta ko byibuze bamfasha wenda bakongera igihe nzamaramo mpakorera kugirango ntahomba".

Yakomeje agira ati "Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bukwiye kumfasha kugirango abacuruzi bari hirya nohino begereye Kimoramo bakaza kuhakorera kuko nk’uba usanga nk'umunsi wo kuwa Gatanu baba bari aho bita Bugaragara kandi bacururiza hasi kandi hano hari iryubatse.Ubwo rero bababwira bakegera igikorwaremezo bahawe".

GASANA Stephen umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare yavuze ko leta muri gahunda ifite harimo no kwegereza abaturage ibikorwaremezo.

Yagize ati "Turashimira Rwiyemezamirimo ko yakoranye natwe kugirango abaturage babone isoko, twe icyo dusaba abaturage ni ukuribyaza umusaruro, Kandi isoko nta muntu numwe uhezwa niyo yaba atari uwo muri uwo mudugudu, akagari cyangwa Umurenge, ariko ntago twahuza amasoko kuko Bugaragara nayo ikeneye isoko ndetse na Rwimiyaga, cyakoza mu gihe batarabona amasoko yabo nabo bemerewe kurema Kimoramo".

Muri rusange iri soko rifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi bibiri,ryatwaye amafaranga arenga miliyoni 500frw Kandi ibikorwa byo kubaka bikaba bigikomeje.

Tuyizere Adam/Realrwanda.rw