Mugere kuri bagenzi banyu nabo biteze imbere nk'uko mubikora-Guverineri Rubingisa abwira urubyiruko 

Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa yasabye urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwitinyutse rukiyegurira guhanga udushya,gufasha ubuyobozi gukangurira bagenzi babo kwinjira mu guhanga udushya nk'uko babikoze kuko bizatuma nabo biteza imbere.

Yabigarutseho ubwo mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa Kane Tariki 3 Mata 2025 hasozwaga imurikabikorwa ry'urubyiruko rw'aka karere ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu kigo cy'urubyiruko cya Yego center. 

Urubyiruko rwitabiriye imurikabikorwa rwavuze ko ryatumye bagaragaza ibyo bakora ku buryo banigiyemo byinshi birimo kunoza ibyo bakora mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Turikumana Isaie,umwe mu rubyiruko rwitabiriye imurikabikorwa ry'urubyiruko mu karere Rwamagana yashimiye ubuyobozi bwateguye imurikabikorwa, anavuga ko banaryigiyemo kurushaho kunoza ibyo bakora.

Yagize ati"Hari uburyo bwinshi ,Leta yakoresheje mu rwego rwo gufasha urubyiruko guhanga udushya .Icyo navuga urubyiruko ibyo dukora tugomba kubikora neza kurushaho,Kandi tugerageje kubimenyekanisha kugira ngo abatabizi nabo babimenye,byatugeze aho twifuza."

Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y'urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ,Ngabo Olivier Brave,yabwiye urubyiruko rwamuritse ibyo rukora ko bafite ibikorwa byihariye kandi byiza,abasaba kandi kunoza ibyo bakora ndetse bakabyaza umusaruro amahirwe atangwa na Leta mu rwego rwo kubateza imbere .

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa ubwo yasozaga imurikabikorwa ry'urubyiruko mu karere ka Rwamagana, yasabye urubyiruko rwamurikaga ibyo rukora,gufasha bagenzi babo nabo bakagira ibyo bakora bibateza imbere.

Yagize ati"Urubyiruko rwagaragaje impano bafite no guhanga udushya.Kuba uyu munsi nk'ubuyobozi turi kumwe n'abajyanama, ni ikigaragaza ko ubuyobozi buri kumwe namwe mubyo mukora byose kandi turabashyigikiye." 

Guverineri Rubingisa yakomeje ati"Ibindi tubasaba ni ugushyira hamwe mu mugafatanya, ni mukomeze mukore neza noneho tubafashe ,ibyo mukora mubyagure.Mudufashe mugere kuri bagenzi banyu nabo biteze imbere nk'uko mubikora ."

Mu karere ka Rwamagana hamaze kubakwa ibigo by'urubyiruko  bizwi nka Yego center bigera kuri birindwi bifasha urubyiruko no guhanga udushya mubyo rukora .

Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw