Iburasirazuba:Imbamutima z'imirenge SACCO irindwi yashimiwe na BDF

Imirenge SACCO yahize indi mu gukorana neza n'Ikigega cya Leta gishinzwe guteza imbere imishinga mito n'iciriritse BDF, yashimiwe nyuma y'ibiganiro byahuje abahagarariye ibigo by'imari bizwi nk'imirenge SACCO byo mu Ntara y'Iburasirazuba muri gahunda y'ubukarambaga bwiswe "Birashoboka na BDF. "

Nyuma y'ibyo biganiro byahuje abayobozi b'Imirenge SACCO na BDF hafashwe ingamba zigamije kunoza serivisi zitangwa na BDF binyujijwe mu bigo by'imari bifitanye amasezerano y'imikoranire na BDF.

Imirenge SACCO yabaye indashyikirwa mu gutanga inguzanyo zishingiwe na BDF ku ngwate muri buri karere yahawe ishimwe ndetse Turwubake SACCO Gasange yo mu karere ka Gatsibo yahawe igikombe nyuma yo kuba indashyikirwa mu Ntara y'Iburasirazuba.

Mutumwanjishi Liberathe,umucungamutungo wa Turwubake SACCO Gasange yavuze ko kuza Isonga mu Ntara y'Iburasirazuba bigiye gutuma icyizere bagirirwaga n'abaturage kiyongera .

Yagize ati " Guhabwa iki gihembo bivuze ikintu gikomeye , icyizere abaturage badufitiye kiriyongereye.Ni ishema ku bakozi no ku kigo muri rusange ndetse n'aho tuzajya tujya mu bukabatunga dukorera no mu baturage tuzajya tubereka igikombe n'icya BDF kirimo.Icyizere abaturage badufite kizazamuka na gahunda za Leta muri rusange."

Mupenda Seleman, umucungamutungo wa Sacco yo mu Murenge wa Mwulire mu karere ka Rwamagana yagaragaje icyatumye baba indashyikirwa muri ako karere.

Ati"Twishimye cyane,nubwo twaje tutabyiteguye ariko twasanze ari ibintu byiza nubwo twakoraga ibigamije guteza imbere abaturage batugana ,ibanga ntarindi twakoresheje ahubwo twabanje kuganira n'abakozi bacu kugira ngo buri wese abe afite amakuru ahagije noneho umuturage utugannye ashaka kwiteza imbere Kandi nta ngwate tukamufasha kubona serivisi akeneye . "

Umuyobozi Mukuru wa BDF , Munyeshyaka Vincent yabwiye abacungamutungo b'imirenge SACCO ko gushimira abakoranye neza, nizo SACCO, bizakomeza ndetse bizanakorerwa ku rwego rw'Igihugu mu gihe uyu mwaka bashimiwe ku rwego rw'Intara n'Akarere.

Munyeshyaka yakomeje asaba abayobora Imirenge SACCO ko abakoranamo bazahabwa amahugurwa bagasobanukirwa uburyo bwo gufasha abaturage batasiragije .

Yagize ati "Umuturage guhabwa serivisi ni uburenganzira bwe,yaba ibigo by'imari cyangwa BDF ,twese duhari kugira ngo dufashe umuturage kandi ntabwo yakagombye gusiragizwa kuko sisiteme y'ikoranabuhanga dukoresha tuyisangiye n'ibyo bigo by'imari."

Umurenge SACCO Gasange wahawe igikombe ku rwego rw'Intara,mu gihe SACCO ya Rwinkwavu yahize izindi mu karere ka Kayonza, SACCO ya Rilima yo mu karere Ka Bugesera, Mwulire SACCO mu karere ka Rwamagana,Mukama SACCO muri Nyagatare, Remera SACCO mu karere ka Ngoma na Mushikiri mu karere ka Kirehe,izo zose zabaye indashyikirwa mu turere twazo zashimiwe na BDF .

REBA NIBI: https://youtu.be/w2pjgnASk7E?si=NZpx9pMrouFREiIr

Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw