Buri tariki ya 05 Kanama buri mwaka, u Rwanda n’isi bizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije aho uyu munsi wizihizwa hazirikanwa uruhare rwa buri umwe mu guca amasashe na Pulasitiki zikoreshwa rimwe zikajugunywa, Minisitiri w'ibidukikije Dr Valentine Uwamariya ashima uruhare rw'abaturarwanda muri uru rugamba.
Kuva mu mwaka wa 2008 nibwo u Rwanda rwatangiye gufata ingamba zo ku randura burundu ikoreshwa ry’amasashe kuko yangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Si ibyo gusa kuko ubu hari n’ingamba zo kurandura pulasitiki zikoreshwa incuro imwe zikajugunywa, aho twavuga nk’amacupa abantu banyweramo ibinyobwa bitandukanye barangiza kunywa bakayajugunya, hari kandi izindi pulasitiki usanga zishyirwamo ibintu bitandukanye nk’amavuta y’ibinyabiziga nizindi. Izi zose usanga zandagaye hose ndetse zikaba zihumanya.

SIBORUREMA Beathe ahagarariye kampani ya Sibo Engenering Company LTD ibyaza umusaruro pulasitiki zijugunywa ikazibyaza umusaruro, avuga ko bafata pulasitiki zakoreshwejwe bakazibyaza bimwe mu bikoresho birimo intebe zikoreshwa ahantu hatandukanye.
Yagize ati’’twatekereje ibi kubera ko byaduha akazi bikagahesha nabandi dukoresha, tubona kurengera ibidukikije ari ingenzi, ni niterambere muri rusange. Kuko twifuza ko twagira uruganda rwagutse, urumva ko twabasha no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima kuko dukusanya toni zirenga eshanu za pulasitiki tukazitunganya tukazibyaza ibindi bintu birimo n’intebe zikenerwa nabenshi.’’
Undi bwitwa Brenda Mona ukorera muri kampani ya Uzuli K&Y itunganya ibikoresho bya pulasitiki bikavamo ibindi birimo nki nkweto avuga ko nabo bafite umusanzu wo kurengera ibikikije.
Yagize ati’’dukora inkweto zikoze mu mapine aho turinda ibidukukije dukora inkweto mu mapine kuko turinda ko yatwikwa bikangiza ibidukikije.
Dufite uruhare mu kurengera ibidukikije, aho tugomba kugabanya iryo humanya riterwa n’ibikoresho bikoze muri pulasitiki.’’

Minisitiri w’Ibidukikije Dr.Valentine Uwamariya avuga ko nubwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije leta yafashe ingambaza zo kurwanya ikoreshwa rya pulasitiki zikoreshwa rimwe zikajugunywa. Avuga ko bishimira kuba hari ababyaza umusaruro izi pulasitiki bikaba ingamba nziza yo gukomeza kuzica mu Rwanda.
Yagize ati’’mu Rwanda barabizi ko mbere hari amasashe menshi cyane. Amasashe menshi cyane yo guhahiramo, wayasangaga ahantu henshi cyane. Kandi tuziko amasashe atajya abora iyo ageze mu butaka. Impamvu nshimira abanyarwanda ni uko habayeho icyemezo cy’ubuyobozi bw’igihugu ariko n’abanyarwanda babyumva vuba, kuburyo muri uru rugendo pulasitiki ziracyahari, ariko zazindi zabaga ziri ahantu hose ntazo tukibona’’.
Pulasitiki zikoreshwa rimwe zikajugunywa usanga ziri hose. Uretse kuba ziteza umwanda, ariko ziranahumanya kuko zigira ingaruka kubera ibinyabutabire bizigize.
Zimwe muri pulasitiki ziri mu migezi n’ibiyaga zica ibinyabuzima byo mu mazi, bikaba imwe mu ngaruka zikomeye isi iri guhangana nazo.



Yanditswe na Vivian Cyuzuzo/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


